skol
fortebet

Umwana yarokotse imvubu yamumize ari hafi y’ikiyaga hanyuma imuruka akiri muzima

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’akana gato k’agahungu k’imyaka 2 kamizwe n’imvubu kari gukinira hafi y’ikiyaga hanyuma ikaruka ari kazima
Uyu mwana witwa Paul Iga yari ari gukinira hafi y’ikiyaga cya Edward muri Uganda ubwo iyi mvubu yari ishonje yamucakiraga.
Ikinyamakuru The Telegrapf kiravuga ko iyi mvubu yakuruye aka kana hanyuma ihita ikamira bunguri.
Ku bw’amahirwe,umugabo witwa Chrispas Bagonza wari hafi aho yatangiye gutera amabuye iyi mvubu areba ko yatabara aka kana yari imaze (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’akana gato k’agahungu k’imyaka 2 kamizwe n’imvubu kari gukinira hafi y’ikiyaga hanyuma ikaruka ari kazima

Uyu mwana witwa Paul Iga yari ari gukinira hafi y’ikiyaga cya Edward muri Uganda ubwo iyi mvubu yari ishonje yamucakiraga.

Ikinyamakuru The Telegrapf kiravuga ko iyi mvubu yakuruye aka kana hanyuma ihita ikamira bunguri.

Ku bw’amahirwe,umugabo witwa Chrispas Bagonza wari hafi aho yatangiye gutera amabuye iyi mvubu areba ko yatabara aka kana yari imaze kumira.

Umupangu we waje gukunda kuko iyi mvubu yarutse aka kana ari kazima hanyuma karokokoka gatyo.

Paul yajyanwe byihutirwa ku kavuriro kari bugufi hanyuma nako kamwohereza ku bitaro byo mu mujyi wa Bwera, ahabwa urukingo rwo kumurinda uburwayi yaterwa n’iyi nyamaswa yamumize.

Polisi ya Uganda yasohoye itangazo rigira riti "Ni ubwa mbere habaye ikintu nkiki imvubu ikava mu kiyaga cya Edward ikamira umwana.

Byasabye ubutwari bwa Chrispas Bagonza,wari hafi,atabara umwana nyuma yo gutera amabuye imvubu ikagira ubwoba ikamuruka.

Mu ukwakira uyu mwaka,muri Indonesia uruziramire rwamize umugore birangira ahasize ubuzima mu gihe umuhanga mu kwibira mu mazi ahitwa Provincetown, muri Massachusetts,yamizwe n’igifi kinini (whale) nyuma kiramuruka arokoka by’igitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa