skol
fortebet

Umwana yavutse afashe agapira nyina yari yarishyizemo kugira ngo adasama

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Brazil haravugwa inkuru itangaje y’umwana wavutse afashe mu ntoki agapira umubyeyi we yari yarishyize mu mubiri kugira ngo kamurinde gusama ariko bikaba iby’ubusa akaza kumutwita nyuma.
Madamu Paula dos Santos Escudero Alvarez w’imyaka 32 yabyaye umwana we Bernardo kuwa 04 Nyakanga 2021 mu mujyi wa Rio de Janeiro.
Uyu mwana ariko yatunguye benshi kuko yavuye mu nda ya nyina afashe agapira nyina yari yarishyizemo kugira ngo kamufashe kwirinda gusama.
Uyu mugore wari (...)

Uyu mugore wari warakoresheje uburyo burinda gusama bwa dispositif intra-utérin (DIU),yatunguranye asama kandi yaragombaga kumara imyaka 5 cyangwa 10 atarasama.

Bernardo yavutse afite ubuzima bwiza kuko yapimaga ibiro 3 ndetse yavukiye ibyumweru 32.

Gafotozi wafotoye uyu mugore ari kubyara, Michelle Oliveira,yavuze ko uyu mwana Bernado ari igitangaza ndetse ngo bishimiye kuvuka kwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa