skol

Umwana yishe se na nyina kugira ngo abibe amafaranga yo kujyana mu rusimbi

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Uwitwa Frank na Joyanne Warner basanzwe mu rugo rwabo bicishijwe inkoni n’umwana wabo Todd w’imyaka 50,abahoye ko bamubujije gushora amafaranga yabo mu gukina urusimbi.

Frank na Joyanne Warner bari abacuruzi bateye imbere binyuze mu gukora cyane bigatuma abakiriya babo babishimira.

Nubwo basaga n’aho bari kugenda bajya mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntibigeze bapfusha ubusa amafaranga yabo.

Uyu muryango wakuraga amafaranga mu kogosha ndetse wanagiye uhabwa ibihembo byinshi byo kogosha neza mu mujyi wa New Jersey muri Amerika.

Uyu Frank kandi yari yarafunguye inzu yogosha ahitwa Chester mu Bwongereza mu mwaka wa 1970 ari kumwe n’umugore we Joyanne.

Uyu muryango wakundwaga n’abantu benshi kubera ko wanakundaga gufasha ababaye ndetse ugashora amafaranga menshi mu bikorwa byo gufasha.

Frank na Joyanne bose bari bafite imyaka 73 ndetse bahuye bafite imyaka 15 bahita batangira gukundana aho mu myaka 52 bari bamaze babana babyaranye abana 2 barimo Todd na Jen.

Mu Ukwakira 2019, Frank na Joyanne baburaga amezi 2 ngo bajye mu kiruhuko cy’izabukuru aho bifuzaga kwibera mu nyubako yabo ihenze mu mujyi wa Washington irimo n’ikibuga cya Golf.

Frank na Joyanne bifuzaga kugarura umwana wabo Todd w’imyaka 50 mu buzima bwiza ari nayo mpamvu bamutumiye ngo aze babane.

Uyu mugabo yashatse umugore ntibashobokana bituma bahita batandukana nibwo yahise yinjira mu gukina urusimbi biramubata cyane ko yanabifatanyaga no kunywa inzoga.

Abantu benshi batunguwe n’imyitwarire ya Todd cyane ko yari atandukanye cyane n’ababyeyi be.Aba babyeyi bamujyanye mu kigo kimufasha gucika kuri izi ngeso ariko byaranze.

Kuwa 27 Ukwakira 2019 nibwo umukobwa waba babyeyi Jen yagiye kubasura asanga bishwe aho yasanze Frank apfutswe n’ikintu cya pulasitiki mu mutwe mu gihe yari anazirikiye ku ntebe.

Umukwe w’aba basaza wari kumwe n’umwana wabo yahise ahamagara 911 nimero ya Polisi cyane ko Jen yari yataye umutwe.

Abapolisi binjiye mu nzu baza kubona umurambo wa Joyanne mu bwogero.We na Frank bari bishwe.

Aba babyeyi bari bakubiswe inkoni za Baseball,banigishijwe ishashi ndetse banatewe ibyuma.Icyo umuhungu wabo byakekwaga ko ariwe wabishe yakoze,yanditse ubutumwa bubasezeraho.

Nyuma y’aho byavumbuwe ko Todd yari yibye imodoka ya nyina ahita yerekeza ahakinirwa urusimbi ahitwa Wind Creek Casino i Bethlehem muri Pennsylvania.

Uyu mugabo yasanganwe amaraso ku myenda ye ndetse no muri iyi modoka ahita atabwa muri yombi akekwaho kwica aba bantu.

Uyu musore yemereye abapolisi ko ariwe wabishe akoresheje inkoni ya Baseball ndetse abanigisha ishashi anabatera ibyuma kugira ngo abibe amafaranga ajye gukina urusimbi.

Uyu mugabo yavuze ko aticuza iki gikorwa yakoze nubwo abagize umuryango we bakiri mu gahinda.

Aba babyeyi bishwe n’umwana w’abo washakaga kubiba amafaranga yo kujyana mu rusimbi

Ibitekerezo

  • amakuru yanyumeza kdi yizewe turayakunda mukure mujye ejuru turabakunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa