Umwarimu yasabye gatanya nyuma yo gushinja umugore we kumukurura ubugabo
Yanditswe: Monday 27, Mar 2023

Umwarimu w’imyaka 26 w’ahitwa Livingstone muri Zambia yanze kwiyunga n’umugore we asaba gatanya kubera ko yamukuruye ubugabo ubwo barimo kurwana.
Mwarimu Innocent Simapanga,ukomoka mu gace kitwa Libuyu yabwiye urukiko rw’ibanze rwa Livingstone Local Court A3 ko umugore we Chipo Hambarwa,w’imyaka 27 bakomoka hamwe adashaka ko abaho.
Bwana Simapanga yabibwiraga urukiko yari yitabye kuko umugore we yari yamureze asaba ko bakwiyunga bagakomeza urugo rwabo.
Aba bashyingiranwe kuwa 29 Nzeri 2018 (...)

Aba bashyingiranwe kuwa 29 Nzeri 2018 ariko bari gusaba gutandukana.Uyu Simapanga ngo yasabwe inkwano y’Amakwaca 8,000.Bafitanye abana babiri.
Uyu mugabo yabwiye urukiko ati "Mfite ubwoba ko nshobora kubura ubuzima bwanjye ninkomeza kubana n’uyu mugore.Yagerageje kunyica inshuro eshatu.
Yankuruye ubugabo,anashaka kuntera icyuma."
Uyu mugabo yavuze ko atigeze arega uyu mugore we amushinja ko yashatse kumwica.
Haracyategerejwe umwanzuro w’urukiko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *