skol
Kigali

Umwarimu yateye inda abakobwa 3 bo mu ishuri rimwe yigisha

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umwarimu wakoze amahano atera inda abakobwa 3 yigisha mu ishuri rimwe ndetse ngo uyu mwarimu yamaze kugezwa mu butabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoreye aba bakobwa bakiri bato.

Dr Kyeremeh yahishuriye ibi mu kigo kigira inama abana ndetse kikanabereka icyerekezo giherereye muri Ghana Education Service I Kwadaso mu karere ka Ashanti.

Uyu Dr Kyeremeh,yasabye abarimu kwegera abanyeshuri batewe inda bakabagira inama ndetse no kurushaho kubitaho.

Uretse aba bakobwa 3 batewe inda na mwarimu,ngo hari abandi bana 7 bo muri icyo kigo batewe inda n’ababegereye mu gace bavukamo.

Abakobwa biga muri kiriya kiriya kigo cya GES ngo bashobora kuzagorwa no kwakira ibyabaye kuri bagenzi babo ubwo amashuri azaba afunguye.

Dr Kyeremeh yavuze ko gahunda ya Guma mu rugo yatumye bamwe mu bana b’abakobwa bahohoterwa kurusha uko byari bisanzwe ndetse bamwe bashobora kuba baragize ibibazo byo mu mutwe.

Uwitwa Stephen Asare Brew,ushinzwe uburezi muri Kwadaso yavuze ko abana bahohotewe bagomba kugirwa inama cyane ndetse ko gusambanya abanyeshuri bikozwe n’abarimu ari icyaha gikomeye gihanwa bikomeye.

Nta byinshi byavuzwe kuri uyu mwarimu wateye inda aba bakobwa ndetse n’icyo yabashukishije ngo abasambanye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore yarumwe igutsina n’igifi cya Shark bimuviramo urupfu...

Abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga mu mazi...
16 October 2021 0

Arashijwa kwica umugore we amuziza ko yamututse ko atazi gutera...

Umugabo wo muri Kenya witwa Stephen Nyangeri Mauti, arashinjwa kwica...
15 October 2021 0

Dore impamvu 5 nyamukuru zituma abakobwa b’iki gihe batinda kwemerera...

Gusaba urukundo ku muhungu arusaba umukobwa si kintu cyoroshye abanza...
15 October 2021 0

Umusore yaciye ibintu henshi kubera igihano yahawe nyuma yo guca inyuma...

Umusore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo...
14 October 2021 0

Umwarimukazi ufatwa nk’uhiga abandi uburanga muri Afurika yavugishije benshi...

Umwe mu barimukazi bakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo kubera imiterere ye...
14 October 2021 2

Umuhanzikazi yatangaje ko abapasiteri bamusabye kujya yambara impenure ngo...

Umuririmbyi wo muri Ghana yatangaje ko imyambarire ye ndetse n’imiterere ye...
14 October 2021 0