skol

Umwarimukazi wanze kubana n’abantu akigira kwibera mu ishyamba n’umugabo umurusha imyaka 30 yahishuye byinshi bitangaje bakora [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Umwarimukazi wigishaga ibijyanye na siporo muri New Zealand yaciye ibintu nyuma yo kureka aka kazi mu mwaka wa 2010 akigira kwibanira n’umugabo we umurusha imyaka 30 mu ishyamba aho yavuze ko umusatsi we awogesha inkari ze.

Uyu mwarimukazi witwa Miriam Lancewood w’imyaka 34,n’umugabo we Peter w’imyaka 64 banze kubana n’abantu bigira kwibera mu ishyamba bamazemo imyaka igera ku 8.

Aba bombi babaho mu buzima butagira telefoni,radio,internet,firigo n’ibindi bikoresho bigezweho,ariko bavuga ko ubuzima bwabo ari bwiza kuko babayeho mu bwigenge.

Miriam yavuze ko mu myaka 8 amaze muri iri shyamba yakumbuye amavuta agira umusatsi we neza ariko ngo ikibazo nticyatinze gukemuka kuko yahisemo kujya awogesha inkari ze.

Yagize ati “Nagize ubwoba ko nshobora kurwara indwara z’uruhu ariko umugabo wanjye yambwiye ko hari amateka y’abasangwabutaka azi bakarabaga inkari zabo za mu gitondo bikabarinda uburwayi,mpita mfata umwanzuro wo kubigana.”

Uretse kwifashisha inkari akaraba,uyu mugore yavuze ko yavumbuye uburyo bwo gukoresha amakara ndetse n’ivu yoza amenyo ndetse ngo birakora neza cyane.

Uyu mugore yavuze ko we n’uyu mugabo we bapakiye ibikapu byabo ibintu bari bakeneye byose mu mwaka wa 2010 bajya kwibera mu ishyamba none kuri ubu bamaze kumenyera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa