skol

Umwarimukazi yaroshye mu Nyanja abana be kubera ko umugabo we yamutaye akishakira umugore ukiri muto

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Umugore w’umwarimu witwa Ekaterina Babkina w’imyaka 36 ukomoka mu mujyi wa Kiev muri Ukraine, yataye mu Nyanja abana be 2 babiri nyuma y’aho umugabo we bababyaranye amutaye akishakira umukobwa w’imyaka 18.

Nkuko iperereza ryabitangaje,uyu mugore yaroshye mu mazi umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 witwa Anna w’imyaka 6,n’umuhungu we witwa Danil w’imyaka 5.

Ekaterina yabanje kujyana aba bana be muri restaurant abagurira pizza arangije abashora iy’umugezi abarohamo barapfa.

Ekaterina nawe yagerageje kwiyahura ntibyamukundira niko guhunga aho yaroshye aba bana gusa nyuma y’amasaha 24 yaje gufatwa na polisi amaze gukora urugendo rw’ibirometero 150 ahunga.

Uyu mugore akimara gutabwa muri yombi,yabwiye abapolisi ko yataye abana be mu Nyanja bagapfa kubera ko yashakaga kubakiza iherezo ry’isi.

Amakuru aravuga ko uyu mugore yagize ikibazo mu mutwe ubwo yamenyaga ko umugabo we witwa Denis Babkin w’imyaka 33,yamutaye akishakira undi mugore ukiri muto.

Umwe mu nshuti za Ekaterina yagize ati “Yahoraga afite ubwoba ko umugabo we azamuta akishakira umugore ukiri muto,bimubaho.Akibimenya yahise agira ihungabana mu mutwe.”

Abarimu bagenzi b’uyu mugore bavuze ko batunguwe n’iki gikorwa kigayitse yakoze,kuko yakundaga cyane abana be by’umwahariko umuhungu we.

Uyu mugore yafashwe ibizamini basanga afite ikibazo cyo mu mutwe kitatangajwe gusa yamaze gushyikirizwa urukiko ngo rumukanire urumukwiriye.

Ibitekerezo

  • Gushwana kw’abashakanye,biterwa nuko abantu banga kumvira amahame y’Imana dusanga muli Bible.Ibasaba gukundana,kubahana,kubabarirane,etc...Kandi bakaba "umwe".Nukuvuga ko tugomba kubana nawe ubuzima bwose,ntidufate undi cyangwa ngo ducane inyuma.Na biriya Abaslamu bavuga ngo bemerewe gutunga abagore 4,ntabwo ari Imana yabivuze.Bible ivuga ko biterwa n’irari ry’ubusambanyi.Ntabwo ushobora gukunda abagore 4.Utonesha ukiri muto.
    Kugoreka AMAHAME y’Imana kugirango wishimishe,ni icyaha kizabuza abantu benshi kubona ubuzima bw’iteka.Mwibuke ko na Muhamadi,chef w’Abaslamu,nawe yatunze abagore benshi.Nkuko History ibyerekana,mu gihe yapfaga yali afite abagore 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa