skol
Kigali

Umwarimukazi yatamajwe n’amashusho ari gusambana n’umwana muto yigisha

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 December 2021

Umwarimukazi w’umusimbura yatawe muri yombi nyuma yo kohereza amashusho bivugwa ko amwerekana ari gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umunyeshuri utarageza ku myaka y’ubukure.


Ayanna Davis, ufite imyaka 20,wari wasimbuye umwarimu w’icyongereza mu ishuri ryisumbuye rya Lakeland muri Floride, muri Amerika, yashyize kuri Snapchat amashusho ari gusambana n’umwana muto wo mu mashuri yisumbuye.

Nyuma yo kumuhata ibibazo ku wa gatanu, abapolisi bashinjaga uyu mugore icyaha cyo gusambana n’umuzamu w’ikigo ndetse n’ibyaha byibasiye abanyeshuri bato.

Ikinyamakuru New York Post cyatangaje ko Davis yemeye ko yaryamanye n’uyu munyeshuri inshuro enye zitandukanye - kabiri iwe na kabiri iwabo w’uwo mwana w’umuhungu.

Gushidikanya byatangiye kwiyongera ubwo amashusho yatangiraga gukwirakwira aturutse mu ikipe y’ikigo y’umukino wa Football Americain , bituma hatangira iperereza.

Abayobozi b’ikigo bavuze ko Davis atari umukozi wabo, ahubwo yigishije mu ishuri ryisumbuye rya Lakeland nk’umwarimu usimbura ku masezerano na Kelly Education Services.

Abashinzwe uburezi bijeje ababyeyi ko uyu mwarimukazi yabujijwe kuzongera kwigisha mashuri yose yo muri ako karere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n’umukunzi we arusha imyaka...

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa...
26 January 2022 0

Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye...

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri...
26 January 2022 0

Ibyishimo byamurenze aterura nyirabuja kubera ibyo yamukoreye

Umugore w’umuzungu uba muri Nijeriya yakoze ku mutima umukozi we kugeza ubwo...
26 January 2022 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
26 January 2022 0

Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ...

Umugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko asabye indirimbo bari kwiyakira...
25 January 2022 0

Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye...

Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n’uwahoze ari umukunzi we nyuma...
24 January 2022 0