skol
fortebet

Umwe bashaje cyane kurusha abandi ku isi yitabye Imana (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Umuntu wari umwe mubashaje kurusha abandi bose ku isi ukomoka mu gihugu cya Indonesia mu rusisiro rwa Central Java uzwi ku mazina ya Sodimedjo Mbah Ghoto akaba yashizemo umwuka.
Uyu wabonye izuba kurusha ikindi kiremwa muntu cyose cyari gisigaye ku isi akaba yaravutse ahagana mu mwaka w’i 1870 yaramaze kugwiza imyaka 146 yose y’amavuko.
Nubwo bigoye kwemeza neza ibigendanye n’uyu mwaka uba mu byangombwa bye bivugwa ko aribwo yavutseho biranashoboka ko ashobora kuba iyi myaka ayitambutseho (...)

Sponsored Ad

Umuntu wari umwe mubashaje kurusha abandi bose ku isi ukomoka mu gihugu cya Indonesia mu rusisiro rwa Central Java uzwi ku mazina ya Sodimedjo Mbah Ghoto akaba yashizemo umwuka.

Uyu wabonye izuba kurusha ikindi kiremwa muntu cyose cyari gisigaye ku isi akaba yaravutse ahagana mu mwaka w’i 1870 yaramaze kugwiza imyaka 146 yose y’amavuko.

Nubwo bigoye kwemeza neza ibigendanye n’uyu mwaka uba mu byangombwa bye bivugwa ko aribwo yavutseho biranashoboka ko ashobora kuba iyi myaka ayitambutseho gato kuko mu gihugu cya Indonesia cyatangiye kubika imyirondoro y’amavuko ahagana mu ntangiriro z’umwaka w’i 1900 byashoboka ko mbere yaho haba hari amakosa yagiye abaho.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko iby’imyaka ya Mbah nk’umuntu wari ufite uburambe kurusha abandi ku isi byamenyekaniye mu kiganiro iki gitangazamakuru bagiranye akabereka n’ibipapuro bikubiyemo umwirondoro we n’igihe yavukiye.

Ubuzima bw’uyu mukambwe bukaba bwaratangiye kugubwa nabi ku itariki ya 12 Mata uyu mwaka umuryango we umujyana ku bitaro aho yamazemo n’iminsi igera kuri itandatu nyuma yaho agarura agatege aribwo yisabiye ko yasubizwa mu rugo.

Umwuzukuru wa Mbah witwa Suyanto yagize ati: “Kuva yava mu bitaro, yacitse intege akaba yarasigaye agaburirwa ku kayiko ibindi ntiyarakibibasha, mu minsi micye gusa mbere yuko ashiramo umwuka nibwo gufata ifunguro kwe byananiranye.”

Ubuzima bwa Mbah akaba yari umuntu urangwa n’umutima mwiza ndetse no kwihangana nka bimwe mu bintu avuga ko byamuhesheje kuramba iyi myaka yose, Mbah akaba yararanzwe no kunywa itabi hafi igice kinini cy’ubuzima bwe akaba asize abafasha bane n’abavandimwe be bagera ku icumi, benshi mu baturanyi be bakaba bamufataga nk’umuntu ukomeye aho bamwegeraga cyane akabacira ku mayange y’ibyaranze intambara igihugu cyabo cyarwanyemo n’Ubuyapani ndetse n’ibigendanye n’ubukoloni bw’Abadage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa