Umwe mu bakobwa bari guhatana mu irushanwa rya Love Island yifotoje yambaye ubusa buri buri[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018
Umukobwa witwa Megan Barton w’imyaka 24 ukomoka mu Bwongereza uri guhatana mu irushanwa rya Love Island,ritegurwa ndetse rigaca imbonankubone kuri televiziyo yitwa ITV 2 rigahuza abahungu n’abakobwa 12 bigabanyamo ama couple iyigaragaje igahembwa,yifotoje yambaye ubusa mu rwego rwo gushaka amajwi.
Uyu mukobwa witabiriye aya marushanwa yatangiye ku Cyumweru,yatunguye benshi mu bakurikira aya marushanwa ubwo mbere yo guteretana n’umusore bazakinana urukundo,ashyira hanze amafoto yambaye uko yavutse.
Barton usanzwe ari umunyamideli werekana imyenda y’imbere,yatumye benshi bamuhanga amaso ubwo yashyiraga hanze aya mafoto y’urukozasoni.
Biravugwa ko uyu mukobwa atari ubwa mbere ashyize hanze amafoto yambaye ubusa kuko mu minsi ishize yashyize amafoto yambaye ubusa ku mbuga zikunze gukoreshwa n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni.
Irushanwa rya Love Island riba buri mwaka,rikabera ku kirwa cyatoranyijwe aho abahungu 6 bahura n’abakobwa 6,bagatangira guteretana binyura imbonankubone kuri televiziyo ya ITV yo mu Bwongereza,abatowe n’abafana bagahabwa akayabo k’ibihumbi by’amapawundi aho uyu mwaka abazatsinda bazahabwa ibihumbi 50 by’amapawundi.
Ibitekerezo
Iki ni kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko isi iri mu minsi y’imperuka nkuko tubisoma muli 2 Timote 3:1-5.Ibintu imana yanga,ntacyo bikibwiye abantu.Gusambana bisigaye byitwa "gukundana".Uyu wambaye ubusa,murabona ko ntacyo bimubwiye,ahubwo ari proud.Ejo mwatwerekaga abagore 2500 muli Ireland,bose bambaye ubusa bishimye cyane.
Ibi byose biratujyana ku munsi w’imperuka,ubwo imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Ngo intumbi zizaba zuzuye ku isi hose.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Nubwo abantu hafi ya bose batajya bemera ko bizabaho.Mujye mwibuka uko imana yabigenje ku gihe cya NOWA.Yashigaje abantu 8 gusa bayumviraga.