skol
fortebet

Umwe mu bayobozi b’ikipe yateye inda umukinnyi ayobora birukanwa bose

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bayobozi b’ikipe y’abagore yitwa Fountain Gate Princess FC yo muri Tanzania, yahise ahagarikwa nyuma yo gushinjwa gusambanya umukinnyi w’iyi kipe ayobora akamutera inda.

Sponsored Ad

Umukobwa watewe inda n’umunya Kenya witwa Peris Oside byatumye iyi kipe iba Dodoma ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano nawe.

Mu itangazo iyi kipe yasohoye kuwa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023,yavuze ko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu mwaka ushize ariko yasheshwe ku bwumvikane bw’impande zombi.

Iyi kipe yagize iti "Twamenya amakuru ko umukinnyi afitanye umubano wihariye n’umwe mu bayobozi bacu kandi ko yamuteye inda.Nk’ikigo twahise twandikira uwo muyobozi wavuzwe,ahakana ayo makuru.

Twahise dufata umwanzuro wo kumuhagarika ako kanya kugira ngo bidufashe gukora iperereza."

Iyi kipe yasoje ivuga ko iki kibazo yakimenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania n’iryo muri Kenya.

Ntabwo bizwi niba Oside yarahise yerekeza iwabo muri Kenya nyuma yo kurekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa