Uwihaye Imana mu ba Buddhiste yiciye igitsina kubera gushaka gutera akabariro akabibura
Yanditswe: Thursday 05, Jan 2023

Umwe mu bihaye Imana wo mu idini ry’Aba Budshiste yiciriye igitsina imbere ya bagenzi be kubera ko cyamusabaga ko yatera akabariro kandi atabyemerewe.
Phra Oat wiciye igitsina,yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwikata igitsina akoresheje icyuma hanyuma akavirirana bikomeye.
Uyu musore w’imyaka 27 ntabwo yabikoze yihishe ahubwo yikase iki gitsina ari imbere ya bagenzi be mu rusengero rwo mu ntara ya Kanchanaburi muri Thailand kuwa mbere Mutarama 2023.
Abatabazi bahise bahamagarwa (...)

Abatabazi bahise bahamagarwa bahita bamwaka ibi bikoresho yikatishije kugira ngo adakomeza kwikomeretsa niko kumujyana ku bitaro byitwa Makarak.
Muri Videwo yagiye hanze,Oat yagize ati "Buri gihe niyumva nk’igihubutsi.Ntabwo nari mfite ihungabana,sinanyoye ibiyobyabwenge nta n’ikibazo mfite mu rugo.Numvise amaboko yanjye afashe icyuma ntangira kwikata."
Bagenzi ba Oat bavuze ko yari yoherejwe mu ntara yitwa Sisaket kandi yagaragaje agahinda kubera iki cyemezo.
Kimwe n’abandi bigisha bo muri iri dini,Oat yari ategetswe kutareba abagore cyangwa gutera akabariro ari naho benshi bavuze ko yabitewe nuko yashatse gutera akabariro ntibimukundire akica igitsina kuko nta kindi yari kugikoresha.
Ibitekerezo
Umenya nta bugoryi bubaho burenze ubwo mu madini ari kuri iyi si. Abirirwa baca abantu imitwe ngo ni abarwanyi ba Allah, abasambanya abana kandi ngo "barihaye Imana", abarara bavuza ibinyuguri mu masenga ngo niho Imana iri, abirirwa bazerera mu mihanda banigirije za karuvati ngo nibyo Imana ishaka, .... ni akumiro!