Umworozi yateze camera mu nka ze ifata umugabo ari gusambanya imwe muri zo
Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

Umusore w’imyaka 25 yafashwe asambanya inka nyuma y’uko nyirazo agize amakenga agashyira camera z’umutekano ,CCTV aho yazororeraga.
Uyu muhinzi-mworozi ukomoka i Burton,Christchurch, mu Bwongereza,yari amaze iminsi akeka ko amatungo ye ahohoterwa kandi akibasirwa n’abagizi ba nabi bituma ashyira imfatamashusho za CCTV aho aba.
Uwitwa Liam Brown yinjiye mu rwuri izi nka zibamo mu gicuku cyo ku ya 12 Kamena, umwaka ushize, kugira ngo asambanye inka z’uyu mworozi.
Uyu Brown,w’ahitwa Grosvenor,i Bournemouth, yatahuwe n’ubu burinzi bushya,nyuma yo gusambanya inka hanyuma camera ikamufata ari kubikora.
Uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo hapimwaga n’uturemangingo twe,ADN,basanga duhuye n’amatembabuzi yataye mu nka yasambanyije.
Uyu mugabo yaririye mu rukiko rwa Pool Magistrate Court ubwo yashinjwaga icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina inyamaswa no kwangiza bitari ngombwa inyamaswa irinzwe.
Ikinyamakuru Mail Online cyatangaje ko uru rubanza rwimuriwe mu rukiko rwa Bornemouth kugira ngo rukatire uyu Brown ushinjwa guhohotera inyamaswa.
Umushinjacyaha, Charles Nightingale, yavuze ko aba bahinzi borozi bashyizeho uburyo bwo gutabaza no kugenzura inyamaswa zabo nyuma yo guhangayikishwa cyane n’umutekano w’amatungo yabo.
Bivugwa ko Brown yari azwi n’aba bahinzi borozi kuva akiri muto kuko abagize umuryango we babanje kubakorera.
Ubu buryo bushya bwo kugenzura bwafashe Brown maze abafitirwa mu cyuho ari gusambanya iyi nka. Brown ntiyigeze afatirwa mu byaha mbere y’aho,kandi ntabwo yasubiye muri uru rwuri kuva ibi bibaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *