skol
fortebet

Urukiko rwahaye igihano gikomeye umukobwa wakuruye igitsina cy’umukunzi we

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 03, Oct 2023

Urukiko rwahaye igihano gikomeye umukobwa wakuruye igitsina cy'umukunzi we

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wakoraga mu kabari witwa Senzokuhle Khupe ukomoka mu mujyi wa Plumtree muri Zimbabwe, yafunzwe azira gukurura ubugabo bw’umukunzi we nyuma y’amakimbirane yo mu rugo bagiranye.

Iki kibazo cyajyanywe mu nkiko ndetse abacamanza ba Plumtree bakatira uyu Khupe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Uru rubanza rwaciwe kuri uyu wa 02 Ukwakira n’umucamanza witwa Joshua Nembaware.

Uyu mucamanza yavuze ko uyu mukobwa azafungwa amezi atandatu nagira imyitwarire myiza muri gereza.

Abashinjacyaha bavuze ko mu ijoro ryo ku ya 25 Nzeri umukunzi wa Khupe yaje iwe amutunguye maze yinjira mu cyumba cye.

Uyu musore ngo yakuyemo imyenda araryama nyamara ngo Khupe yamubwiye ko atamushaka bityo akwiriye kugenda.

Uyu musore ushobora kuba yarashakaga gukora imibonano mpuzabitsina yanze kugenda hanyuma Khupe ararakara amufata ubugabo arakurura.

Uyu musore ngo yataye ubwenge aza kubugarura nyuma y’amasaha menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa