skol
fortebet

Urukiko rwasabiye igihano gitangaje umusore wishe umukobwa amuhoye ko yanze kumubera umugore

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza rwasabye ko umusore wateye icyuma umukobwa biganaga amuhoye ko yanze ko bashyingiranwa,yicirwa kuri Televiziyo imbonankubone mu Misiri.
Mohamed Adel, ufite imyaka 21, yahamijwe icyaha cyo kwica umunyeshuri biganaga muri kaminuza ya Mansoura, Naira Ashraf,kuko yanze kumubera umugore aho urukiko rwamuhanishije igihano cyo kwicwa ku ya 6 Nyakanga.
Urukiko rwasabye ko iyicwa rye ryazakorwa imbonankubone kuri TV kugira ngo ibyaha nk’ibi bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere. (...)

Sponsored Ad

Umucamanza rwasabye ko umusore wateye icyuma umukobwa biganaga amuhoye ko yanze ko bashyingiranwa,yicirwa kuri Televiziyo imbonankubone mu Misiri.

Mohamed Adel, ufite imyaka 21, yahamijwe icyaha cyo kwica umunyeshuri biganaga muri kaminuza ya Mansoura, Naira Ashraf,kuko yanze kumubera umugore aho urukiko rwamuhanishije igihano cyo kwicwa ku ya 6 Nyakanga.

Urukiko rwasabye ko iyicwa rye ryazakorwa imbonankubone kuri TV kugira ngo ibyaha nk’ibi bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Ibaruwa urukiko rwandikiye inteko ishinga amategeko igira iti: “kubitangaza imbonankubone, kabone niyo byaba ari agace gato bitangira, bishobora kugera ku ntego yo gukumira icyo cyaha, ariko ntibikwiriye kugeza aho bari kumwica."

Adel yafashwe amashusho yibasira Ashraf hanze ya kaminuza ya Mansoura ku ya 20 Kamena. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu mukobwa yari hafi gukora ibizamini bya nyuma.

Ashraf yahise apfa ubwo yari amaze guterwa icyuma,abari bahari bahise bagira umujinya bafata Adel afashe icyuma ari hejuru y’umurambo.

Ibitangazamakuru byaho byavuze ko uyu mukobwa yatewe icyuma inshuro nyinshi,mu ijosi no mu gatuza.

Urukiko rwavuze ko uyu mwicanyi yakurikiranye uyu mukobwa aramwica nyuma yo kwanga ko bashyingiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa