skol
Kigali

Urukundo n’impumyi! Umukecuru w’imyaka 85 agiye kurongorwa n’umusore wimyaka 25

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 April 2022

Umusore wo mu gihugu cya Kenya yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ko afite gahunda yo kurongora umukunzi we w’imyaka 85.


Muima yabwiye Afrimax English ko yahuye na Thereza ubwo yari avuye mu gihugu cye cya Kongo akajya mu kindi gihugu cya Afurika (Kenya) agamije gukomeza amashuri ye muri kaminuza.

Byabaye ngombwa ko Thereza akodesha Muima na bagenzi be inzu yo kubamo cyane ko bari baje kwiga mu gihugu cye cya Kenya.

Muima na Thereza babaye inshuti kandi yakundaga gutera urwenya amwita umugabo we nyuma aza kubifata nk’imikino, ariko uko ibihe byagiye bisimburana, bombi batangiye gukundana.

Muima yabwiye Afrimax ati: “Uburyo yitwaye n’uko yamfataga byanteye kumukunda kandi nubwo ari umukecuru kandi mu byukuri ashobora kuba nyogokuru ariko ndamukunda.”

Yavuze ko umunsi umwe mugenzi we yari adahari,yashonje kandi nta biryo afite mu nzu yakodeshaga.Uyu mukunzi we ngo yamuzaniye ibiryo kandi amwitaho cyane bwinshi byatumye amusaba ko basomana, aramuhatiriza.

Ubucuti bwabo bwarushijeho gukomera ndetse bakamara umwanya bakina,bagafashanya ndetse batemberana nubwo Thereza afite imyaka myinshi.

Muima yatangarije Afrimax ati: “Aya niyo mahitamo yanjye. Ibi ni ibyishimo byanjye, nk’uko buri wese abifite. Mbere yo gushimisha abandi, banza wishimishe kandi fata umwanzuro udashingiye ku bitekerezo by’abandi.”

Thereza afite abuzukuru baruta Muima, ariko ntaterwa isoni no kuba mu rukundo na we.

Thereza yagize ati: “Mfite abana umunani n’abuzukuru 20. Nkurikije imyaka y’umukunzi wanjye, ashobora kuba umwuzukuru wanjye wa gatanu. Arankunda kandi ndamukunda. Niteguye kwambara imyenda y’ubukwe n’impeta.”

Muima ndetse yiteguye inkwano y’inka 12, abana b’umukunzi we basabye.

Yavuze ko yabonye urukundo nyarwo kuri uyu mukecuru nyuma yo gukundana n’abakobwa benshi bikarangira nabi.

Muima yongeyeho ati: “Ntabwo nzigera nkunda undi mukobwa uwo ari we wese mbere ye. Ndasenga nsaba ko atazapfa mbere yanjye.”

Thereza ntiyakuyeho amahirwe yo kugira umuryango hamwe n’umukunzi we muto. Yavuze ko muri Bibiliya harimo ingero z’abakecuru babyaye kandi bimuha ibyiringiro.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0

Ntuzemere gushyingiranwa n’ umukunzi wawe nadasubiza ibi bibazo...

Mbere yo gushyingiranwa n’ umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya...
19 May 2022 0

Umwana w’imyaka 11 yaciye agahigo ko kuroba ifi imurusha ibiro

Umwana witwa Callum Pettit yagarutsweho cyane mu binyamakuru ku isi anyuma...
19 May 2022 0

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara...
18 May 2022 0

Umunya Ukraine yahishuye uko yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuraswa...

Umugabo wo muri Ukraine yagize amahirwe adasanzwe yo kurokoka nyuma yo...
18 May 2022 0