skol
fortebet

Urukundo rw’Ukuri!!! Umugore w’imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n’umugabo w’imyaka 45 udahaguruka kubera ubumuga

Yanditswe: Friday 17, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, umugore witwa Christiana w’imyaka 27 yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we witwa Terkimbir Benjamin Tyough w’imyaka 45 uhora aryamye ku buriri, kubera ubumuga yagize.
Benjamin, ukomoka muri Gboko muri Leta ya Benue muri Nijeriya, yakoraga amashanyarazi mbere yo guhura n’impanuka yamuteye ubumuga budakira.
Uyu mugabo yangiritse uruti rw’umugongo nyuma yo guhanuka ku nkingi ’amashanyarazi ubwo yari mu kazi mu ntangiriro za Werurwe.
Yasezeye ku mirimo ye (...)

Yasezeye ku mirimo ye nyuma yokunanirwa gukusanya amafaranga (hejuru ya $ 2,500) yari akenewe ngo abagwe.

Aganira na BBC News Pidgin, Christiana yavuze ko akunda umugabo we cyane nubwo afite ubumuga kandi ko yiteguye kugumana na we kugeza imperuka.

Nyina w’abahungu batatu yavuze ko umugabo we ari umugabo mwiza, avuga ko babeshejweho n’ubufasha abaturanyi babo babahaye.

Ati: “Umugabo wanjye ni umugabo mwiza kandi niteguye kubana na we ubuziraherezo kubera urukundo mukunda. Kubera ko yagize impanuka, abaturanyi ni bo badutera inkunga,nta kazi mfite kandi umugabo wanjye yatangaga ibyo umuryango ukeneye mbere y’impanuka ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa