Urukwavu runini cyane ku isi rwibwe nyirarwo yizeza akayabo uzarugarura ari ruzima
Yanditswe: Tuesday 13, Apr 2021
Urukwavu rwitwa Darius,rufatwa nk’urunini kurusha izindi zose ku isi rwaburiwe irengero nyuma yo kwibwa mu busitani rwabagamo ahitwa Worcestershire mu Bwongereza byatumye nyirarwo yemerera asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda uzarumugarurira ari ruzima.
Uru rukwavu rungana n’ihene ntoya rwaburiwe irengero kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko nyirarwo arifuza kurubona ariyo mpamvu yashyizeho amapawundi 1,000 ku muntu uzarugarura ari ruzima.
Polisi ya West Mercia yavuze ko nta kabuza uru rukwavu rwibwe mu nzu yarwo iri ahitwa Stoulton muri Worcestershire mu masaha y’ijoro.
Darius yari yanditse mu gitabo cy’uduhigo cya Guinness World Record ko arirwo rukwavu rwari runini mu bwoko bwarwo.
Madamu Annette Edwards wari nyiri uru rukwavu yavuze ko azatanga kariya kayabo niyongera kurubona ari ruzima kuko kurubura wari “Umunsi uteye agahinda” kuri we.
Abinyujije kuri Twitter,Madamu Annette Edwards yinginze uwaba arufite kuruzana cyangwa se uwaba ufite amakuru y’aho ruherereye kuyamuha.
Yavuze ko uwaba afite urukwavu rwe Darius yamubabarira akarumusubiza vuba kuko ngo adashaka ko ruva amaraso.
Polisi yavuze ko iri gushakisha uru rukwavu rwatwaye igihembo cy’ubunini ndetse inashyiraho imirongo itandukanye ababa bafite amakuru y’aho rwaba ruri kuyatanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *