Urusamagwe rwinjiye mu modoka yarimo ba mukerarugendo muri Tanzania [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 30, Mar 2018
Umwongereza witwa Hayes na bagenzi be bari mu modoka basura parike ya Serengeti bahuye n’uruva gusenya ku munsi w’ejo ubwo urusamagwe rwinjiraga muri iyi modoka barimo itari ifunze ibirahuri ntirubice.
Uyu mugabo utuye muri USA yatangaje ko we na ba mukerarugendo bari kumwe bahuye n’itsinda ry’ibisamagwe bari mu modoka bakanga kuyihutisha maze rumwe rugasimbukira mu modoka barimo ndetse rugahagarara ku ntebe y’inyuma nyuma rukagenda.
Yagize ati “Twagendaga buhoro kubera ko twatinyaga ko (...)
Umwongereza witwa Hayes na bagenzi be bari mu modoka basura parike ya Serengeti bahuye n’uruva gusenya ku munsi w’ejo ubwo urusamagwe rwinjiraga muri iyi modoka barimo itari ifunze ibirahuri ntirubice.
Uyu mugabo utuye muri USA yatangaje ko we na ba mukerarugendo bari kumwe bahuye n’itsinda ry’ibisamagwe bari mu modoka bakanga kuyihutisha maze rumwe rugasimbukira mu modoka barimo ndetse rugahagarara ku ntebe y’inyuma nyuma rukagenda.
Yagize ati “Twagendaga buhoro kubera ko twatinyaga ko twakanga inyamaswa ibintu bikaba bibi cyane,nibwo urusamagwe rumwe rwinjiye mu modoka.Mbabwije ukuri,nicyo kintu cyanteye ubwoba kurusha ibindi byose byabayeho.Nafunze umwuka,mbura icyo nakora gusa nyuma rwaje kugenda.”
Uyu mugabo na bagenzi be bashoboye gufata amashusho uru rusamagwe ndetse yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batewe ubwoba n’iyi nyamaswa y’inkazi ndetse bibaza impamvu itariye aba ba mukerarugendo.
Uru rusamagwa rwamaze iminota 10 kuri iyi modoka ndetse ruhagata intebe zayo birangira rugiye rutabakozeho cyane ko ushinzwe kubayobora yari yabasabye gutuza ntibahuze amaso n’iki gikoko.
,
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *