skol
fortebet

Urutonde rw’abakobwa 10 b’ibyamamare babi kurusha abanda ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwiza si ingenzi cyane mu murimo wose waba ukora mugihe ufite impano, ubuhanga, ubwenge ndetse uzi neza gukora umurimo wawe neza uko bigomba. Hari abantu b’ibyamamare kandi bazwi cyane ku isi, bafite impano mubyo bakora ariko bakaba badasamaje ababareba kandi atari beza mu maso.

Sponsored Ad

Bamwe muri abo bantu bari beza kandi basamaje cyane mbere, ariko bagatakaza ubwiza bwabo bitewe n’ibintu byinshi cyane harimo nko guhindura ibice bimwe by’umubiri (plastic surgeries) nuko bituma basa nabi, ariko abandi ni karemano. Buri wese ku isi aba ashaka kugaragara neza aho aba ndetse no kuba mwiza mu miterere y’umubiri we, ibi bituma bamwe bakoresha amavuta runaka, cyangwa bakajya kubagwa kugira imibiri yabo bayihe indi shusho bakeneye, ibi bituma bamwe batakaza ubwiza bari basanganwe bakaba babi kurushaho.

Muri ino si hari abakobwa benshi babi kandi biragoye cyane guhitamo ababi kurusha abanda, gusa bamwe muri bo b’ibyamamare bazwi ho cyane kuba ari babi, ubwiza bwabo ko budakurura abantu, ariko bafite impano kandi baramenyekanye mu mirimo bakora.

Hano rero dufite urutonde rw’abakobwa 10 b’ibyamamare babi kurusha abandi mu mwaka wa 2022.

10.Kathy Burke

Kathy Burke yavukiye mubwongereza, mu mujyi wa London, Hampstead kuwa 13 Kamena, 1964 akaba azwi cyane kubera gukina comedi ndetse no gukina Filme, akaba kandi umwanditsi w’ikinamico ndetse n’umugenzuzi wazo. Yatangiye umurimo we by’umwuga mu mwaka wa 1982 nuko amenyekana cyane kubera uburyo amafoto ye yagaragaraga ku bishushanyo byo kwamamaza harimo nk’ibyo uri French and Sounders shows, programme ya TV ya Harry Enfield, Harry Enfield & Chums ndetse na BBC sitcom byari bikunzwe cyane.

Mu mwaka wa 1997 yahawe igihembo nk’umukinnyi wakinnye neza muri filime Nil by Mouth kandi yashizwe mu majwi incuro irenze imwe ariko yafatwaga nk’umukobwa mubi ku isi yose.

9.Helen Clack

Avuka mu gihugu cya New Zealand akaba umunyapolitiki wabaye Ministeri w’indebe muri New Zealand kuva mu mwaka wa 1999 kugeza 2008, kandi yabaye umuyobozi ukomeye muri United Nations Development Programme (UNDP) kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2017 kandi akaba afattwa nka Ministeri w’intebe wa 7 warambyeho igihe kirekire muri iki gihugu cya New Zealand kandi akaba umugore wa 2 kuri uwo mwanya. Mu mwaka wa 2016, ikinyamakuru Forbes cyamugaragaje nk’umugore wa 22 ukomeye ku isi ariko ubwiza bwe ntibusamaje nabusa kandi ntiyigeze agira ubwiza busamaje ariyo mpamvu aza mubakobwa babi bambere ku isi.

8.Rhea Perlman
Uyu mugore arite impano kandi arazwi cyane ku isi ariko simwiza iyo umurebye kandi ntasamaje ibihe byose. Ariko mu murimo we, yashyizwe muri 10 Emmy Awards incuro 4 kumwanya w’abakinnyi bakina neza kandi yashyizwe muri Six Golden Awards nk’umukinnyi ukina neza amafilime y’uruhererekane kuri TV.

Ibyo bihembo ndetse naho yagiye ashyirwa mubagomba guhatanira ibihembo byerekana uburyo uyu mukobwa yarashoboye neza umurimo we by’umwuga. Yatangiye gukina muri filime ahabwa role yo hasi, ariko mugihe gito yagaragaje ubushobozi bwe mu mikinire ahita azamuka muntera aba umukinnyi w’ibanze ndetse wamenyekanye cyane.

7.Kelis

Kelis ni umunyamerika w’umuririmbyi wabigize umwuga, akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukuru w’abanditsi b’indirimbo. Kelis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mujyi wa New York kuwa 21 Kanama, 1979. Yakoze neza umwuga we kandi yasohoye arubumu nyinshi cyane. Kaleidoscope niyo arubumu ya yambere yasohoye, nuko aza gusohora indi arubumu Wanderland mu mwaka wa 2001, ndetse na Tasty mu mwaka wa 2003.

Yagurishije kopi miliyoni 6 z’indirimbo ku isi hose kandi yabaye icyamamare kuburyo bwihariye mu bwami bw’abongereza (UK). Nubwo yabonye ibyo bihembo, yafashwe nk’umukobwa mubi wa mbere ku isi, kubera ko isura ye itashimishaga abamureba kandi akaba adasamaje na busa. Kubera ububi bwe, bwatumye nabwo amenyekana nabi ku isi yose.

6.Cher
Cher yari ukobwa mwiza cyane kandi ubwiza bwe bukurura benshi kandi yari icyamamare ku isi hose kubera gukora neza no kugaragaza ubuhanga mu murimo we, ni umuntu wagaragaje ubuhanga mu mwuga we gusa yaje gutakaza ubwiza bwe bituma ajya kku rutonde rw’abakobwa babi ku isi.

Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri California, El Centtro kuwa 20 Gicurasi, 1963 nuko mugihe gito cyane aba icyamamare ndetse n’ikirangirire mu mirimo yakoraga by’umwaga nko kuririmba, gukina filime, kwandika, kwihangira imirimo, gukina comedi, kubyina, kuba umunyamideri, gukora imyambaro igezweho, gufasha hiryo nohino ku isi, gusohora imiziki, kwandika indirimbo ndetse no kwakira abatumirwa kuri TV.

5.Kelly Osbourne

Undi mukinnyi Kelly Osbone aboneka muri aba bakobwa babi ku isi ariko afite impano nyinshi yaba mu kwandika indirimbo, gukina cinema, umuhuza kuri TV kandi ukora imyambaro igezweho akaba akomoka mubwongereza. Akora muri Osbournes hamwe n’umuryango we, ariko aratinyitse kubera mu mwaka wa 2002 yahawe igihembo Emmy Award kubera ibiganiro bitabeshya yakoresheje. Ni umwe muba Judge muri Australia’s Got Talent and Project Runway Junior. Ntabwo ubwizabwe buteye ubwuzu kandi azwi nk’udashimishije kumureba ariko abantu baramukunze kubera gukora neza umwuga we kandi akaba afite impano.

4.Rachel Dratch
Rachel yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1966, muri leta ya Massachusetts ahitwa Lexington. Yatangiye umwuga we muri 1994 nuko aba icyamamare cyane. Rachel ntabwo asamaje kandi ni mubi ariko yamenyekanye cyane ndetse akundwa n’abantu benshi ku isi kubera impano yifitemo. Dratch yamenyekanye cyane mu myiyerekano kuri NBC TV show yitwa Suturday Night Live (SNL), aho yakoze kuva mu mwaka wa 1999 kugeza 2006. Ni umunyamerika kazi ukina filime, comedi, producer, ndetse n’umwanditsi yagaragaje cyane mu myiyerekano kuri TV nka The King of Queens, 30 Rock Click ndetse na “I Now Pronounce You Chuck” ndetse na Larry bikunzwe cyane na benshi.
3.Sandra Bernhard


Iki cyamamare gikomoka muri Amerika ntabwo kigaragaza ubwiza kubakireba kandi ntigisamaje niyo mpamvu kiza mubakobwa baba ku isi. Ni umunyamiderikazi w’umunyamerika uzwi cyane, umukinnyi wa Cinema ndetse na Comedi, umuririmbyi ndetse n’umwanditsi. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 1970 kubera komedi ze zashimishaga benshi cyane kandi amenyekana cyane k’ubusesenguzi kuri politiki ndetse n’umuco. Yatumye izina rye rigaragara ku rutonde rwa Comedy Central incuro 97 mubanu 100 bakomeye cyane b’ibihe byose. Ubu afite imyaka 63 kandi yatangiye umwuga we mu mwaka wa 1977 kandi nanubu aracyakora, aho bakorera umuziki ako akora classic pop music, jaz ndetse na blues tunes.

2.Courtney Love
Umuririmbyi, umwanditsi, umukinnyi wa cinema ndetse n’umunyabugeni ukomoka muri Amerika. Ubu afite imyaka 54 aho yatangiye umwuga we mu mwaka wa 1981 kandi yabaye icyamamare cyane kubera yakoze filime zamenyekanye cyane ku isi kandi ashyirwa kurutonde rw’abagomba guhabwa ibihembo ndetse yakira n’ibihembo kubera gukora neza umwuga we muri Golden Globe Award.

Umwuga we wo kuririmba yawukoze neza, ariko kurubu afatwa mubakobwa babi ku isi, yatakaje ubwiza bwe nuko bituma amenyekana nabi kubantu benshi. Ni mubi kandi ntabwo asamaje nabusa nubwo yakoze neza umwuga we.

1.Jocelyn Wildenstein

Jocelyn Wildenstein yavukiye uir Switzerland muri Lausanne kuwa 5 Kanama, 1940. Yamenyekanye cyane kubera guhindura isura ngo abe mwiza kurushaho (extensive facial surgeries) aribyo bituma aba uwa mbere mubi ku isi. Yashyingiranwe na Alec N. Wildenstein mu mwaka wa 1978, gusa nyuma y’imyaka 21 yahise atandukana byemewe n’amategeko n’umugabo we.

Byatangajwe ko gutandukana kw’abo kwatewe n’uko uyu mugore yashakaga kubaho ubuzima buhanitse, kuburyo amafaranga yakoreshaga kuri telefone yarengaga 5, 100, 000 rwf kandi ayo yatakazaga kubiryo ndetse na divayi yageraga kuri 464, 900, 000 rwf akaba ari amafaranga menshi cyane kumwaka umwe. Yatakaje amafaranga menshi cyane kubaganga ngo bahindure umubiri we (Cosmetic Survery) nuko aba mubi by’akataraboneka.

Mu gutandukana n’umugabo we, yahawe akayabo ka miliyari 2.5 z’amadolari y’Amerika ndetse akajya ahabwa miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika buri mwaka mu gihe cy’imyaka 13 nyuma yo gutana n’umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa