Urutonde rw’ abanyapolitiki 10 baca inyuma abo bashakanye kurusha abandi
Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018
Iyo uwo mwashakanye atakubereye indahemuka, ku bushake bwe, ashutswe cyangwa araruwe n’ ibyo abona aguca inyuma. UMURYANGO ugiye kubagezaho urutonde rw’ abanyapolitiki 10 b’ abagabo bavugwaho ubushurashuzi kurusha abandi mu Isi.
1. Donald Trump Nyuma yo kuvumbura ko umugabo we Donald Trump Perezida wa USA yamuciye inyuma, Melania Trump yanze kumuherekeza mu nama mpuzamahanga y’ ubukungu yaberaga I Davos. Umukinnyi w’ amafilime y’ urukozasoni Stormy Daniels aherutse gutangaza ko kuva (…)
Iyo uwo mwashakanye atakubereye indahemuka, ku bushake bwe, ashutswe cyangwa araruwe n’ ibyo abona aguca inyuma. UMURYANGO ugiye kubagezaho urutonde rw’ abanyapolitiki 10 b’ abagabo bavugwaho ubushurashuzi kurusha abandi mu Isi.
1. Donald Trump
Nyuma yo kuvumbura ko umugabo we Donald Trump Perezida wa USA yamuciye inyuma, Melania Trump yanze kumuherekeza mu nama mpuzamahanga y’ ubukungu yaberaga I Davos. Umukinnyi w’ amafilime y’ urukozasoni Stormy Daniels aherutse gutangaza ko kuva muri 2006 kugera muri 2010 we na Trump bajyaga bashimishanya bakamarana irari ry’ umubiri. Inshuro nyinshi Trump avugwaho gushurashura rimwe na rimwe nawe akabyiyemerera, urugero nk’ aho yavuze ngo “Nicuza kuba ntarasambanye n’ igikomangoma cy’ ubwongereza twakundanye”}
2. Bill Clinton
Abenshi muribuka ko Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yashinjwe kuryamana na Monica Lewinsky wimenyerezaga umwuga (Stagiere). Icyo gihe byakurikiwe n’ umwuka utari mwiza washoboraga no gutuma Bill Clinton yeguzwa aza kugira amahirwe y’ uko hari bamwe mu banyapolitiki bakomeje kumukingira ikibaba barimo n’ umugore we Hellary Clinton.
3. Francois Hollande
Hollande wahoze ari Perezida w’ u Bufaransa yatunguwe no gusanga byamenyekanye ko aca inyuma Valerie Trierweiler akaryamana na Julie Gayet.
4. Moshe Katzav
Uyu mugabo wigeze kuba Perezida wa Israel yakatiwe imyaka 7 y’ igifungo azira ibirego bibiri byo gusambanya gukahato, n’ abagore umunani bijujutiraga ko abasambanya kugahato.
5. Arnold Schwarzenegger
Uyu mugabo abenshi muzi mu mafilimi, ni guverineri w’ intara ya California muri 2011 yavuzweho guca inyuma umugore we Maria Shriver akaryamana n’ umukozi we ikintu cyari kigiye no gutuma atakaza umwanya we w’ ubuyobozi.
6. Silvio Berlusconi
Yavuzwe cyane kubera gukoresha abana batarageza ku myaka y’ ubukure ibikorwa by’ ubusambanyi byahawe akabyiniriro ka ‘Ruby Charmeuse’. Muri 2013 yahamijwe icyaha cyo gusambanya abana batarageza ku myaka y’ ubukure akatirwa imyaka 7 y’ igifungo muri 2015 urukiko rusesa imanza rutegeka ko arekurwa. Berlusconi yabaye Minisitiri w’ Intebe w’ Ubutaliyani.
7. Dominique Strauss-Kahn
Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ ikigega mpuzamahanga cy’ imari IMF yari umwe mu bagombaga guhatana na Nicholas Sarkoz mu matora ya Perezida ya 2012, gusa ntibyakunze kuko Dominique Strauss-Kahn yatawe muri yombi muri 2011 ashinjwa gusambanya umukozi wo muri hoteli yo muri Amerika witwa Nafissatou Diallo. Byarangiye urubanza rupfundikiwe Kahn yegura ku buyobozi bwa IMF.
8. Canaan Sodindo Banana
Uyu niwe wabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ ubusambanyi bw’ amahano aza kurekurwa atanze ingwate ahungira muri Afurika y’ Epfo. Nyuma yo guhungira muri Afurika y’ Epfo yagiranye ibiganiro na Nelson Mandela yemera gusubira mu gihugu cye akatirwa imyaka 10 y’ igifungo.
9. Anwar Ibrahim
Yari Minisitiri w’ Intebe wungirije wa Malaysia yashinjwe n’ umushoferi wamutwaraga kumusambanya bahuje ibitsina, nyuma yo kujurira inshuro nyinshi urukiko rw’ ikirenga rwa Malysia rwamukatiye imyaka 20 y’ igifungo ntibyashyirwa mu bikorwa.
10. Anthony Weiner
Uyu munyapolitiki wo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yamenyanye n’ umukobwa bahujwe na internet akajya amwoherereza amafoto agaragaza ubwambure, rimwe muri 2016 uyu mugabo yitiranya email yoherereza amafoto agaragaza igitsina cye ku wundi muntu ayo mafoto agera ku rubuga rwa Twitter ruzwiho gukoreshwa cyane n’ abanyapolitiki batandukanye kandi bakomeye.
Ibitekerezo
Kuva na kera cyane,nta kintu abantu bakunda nko Gusambana.Nibwo buryo bubashimisha kurusha ibindi.Nyamara nicyo cyaha kizatuma abantu benshi Babura ubuzima bw’iteka. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.