Kuri ubu umurage ukomeye umubyeyi akwiye guha umwana we ni ishuri, gusa aho bibera ikibazo ni uko kwiga bitagisobanuye kubona akazi. UMURYANGO ugiye kukugezaho urutonde rwa Kaminuza 10 zishyura amafaranga y’ ishuri menshi kurusha izindi mu isi n’ impamvu zibitera.
10. Parsons School of Design Ni ishuri riri mu mujyi wa New york ryigisha gushushanya, gufotora, no gukora imyenda. Ugiye kuryigamo yishyura yishyura amafaranga y’ ishuri $38,510 hakwiyongeraho no kugura ibitaro n’ ibindi bikoresho akishyura $42,839.
9. Johns Hopkins, iri shuri ryigenga rifite abanyeshuri ibihumbi 24 , biga amasomo arimo uburezi, ubuvuzi, ubugeni,… umunyeshuri ugiye kuryigamo yishyura amafaranga y’ ishuri $52,170.
8.Kaminuza ya Chicago, Iyi kaminuza yigisha ibijyanye n’ ubumenyi bw’ Isi n’ ibijyanye n’ imibanire ugiye kuyigamo yishyura amafaranga y’ ishuri $53,292, akongeraho ay’ ibikoresho n’ icumbi $15,726.
7.Dartmouth College yo muri New Hampshire umunyeshuri ugiyeho yishyura amafaranga y’ ishuri $52,950.
6. Claremont McKenna yigisha amasomo arimo gukina filime n’ ayandi umunyeshuri ugiyeyo yishyura amafaranga y’ ishuri $52,825.
5. QS World University Rankings places Imperial, London in eighth place Iyi kaminuza yigisha amasomo arimo Engineering, Science, ubuvuzi, ubucuruzi n’ ibijyanye n’ ibyogajuru, ifite abanyeshuri 2300 bo mu bihugu 50 ku Isi £9,250.
4. Federal Swiss Institute of Technology, Zurich Yigisha imibare, ubumenyi n’ ikoranabuhanga ku mwakau umunyeshuri $48,000.
3. UNSW, Australia Iyi kaminuza yigisha uburezi n’ ubushakashatsi munerivale irahindagurika bitewe n’ amasomo wahisemo.
2. The University of Buckingham, Iyi kaminuza yigisha amategeko, Uburezi, ubumenyamuntu minerivale iri hagati ya £12,444 na £36,000 bitewe n’ amasomo umunyeshuri yahisemo kwiga.
1.NYU imwe mu zubashwe muri USA ifite amashami Manhattan na Washington yigisha umuco, Uburezi, n’ ibindi minerivale ihindagurika bitewe n’ ibyo umunyeshuri yahisemo kwiga ariko iyi niyo kaminuza ihenze cyane kurusha izindi ku Isi.
Ibitekerezo
Ni byiza ko abantu biga neza bakaminuza.Ariko ikibabaje nuko abantu batita ku bintu byerekeye imana.Nubwo batunze Bible,usanga abayiga ari bake cyane.Urugero,ntibazi ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana itazabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Ntibazi ko bene abo batazazuka ku munsi w’imperuka (Abagalatia 6:8).Kandi ko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bababeshya ko iyo bapfuye baba bitabye imana bakabyemera kandi nta hantu na hamwe byanditse muli Bible.Ntabwo bazi ko imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza (Imigani 2:21,22).Twige cyane tuminuze,ariko dushake n’ubwami bw’imana nkuko Yesu yasize adusabye muli Matayo 6:33.Kugirango imana izaduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Amashuli,ubukire,ibyubahiro,politike,amapete,etc...ni ubusa,iyo umuntu atazabaho iteka.