skol
Kigali

US: Ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yabonetse muri North Carolina

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 August 2021

Ifi y’imbonekarimwe ifite amenyo nk’ay’abantu bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ifoto y’iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette’Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina.

Yatangajwe nk’iyo mu bwoko bwa ’sheepshead’, amafi azwiho kugira imirongo myinshi y’ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa).

Iyi fi yashyizwe muri ubu bwoko kubera uburyo kandi umunwa wayo usa n’uw’intama.

Iyi fi bivugwa ko yarobwe na Nathan Martin, umuntu usanzwe ujya kenshi muri kiriya kigo kuroba.

Martin yavuze ko yahoranye icyizere cyo kuzaroba ifi ya ’sheepshead’ kugeza ubwo yagiraga atya akaroba iyi ifite "amenyo yuzuye akanwa".

Yabwiye ikinyamakuru McClatchy News ati: "Ni intambara nziza iyo uri kurwana nayo yafashwe n’indobani, ni ikintu cyiza iyo uyifashe, kandi iraryoshye."

Ibi batangaje bashyizeho hashtag ya #bigteethbigtimes - byateye benshi kubivugaho.

Umwe yanditse ati: "Aha ubu si ho amenyo akomoka?"

Undi ati: "Iyi fi ifite amenyo meza kundusha".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore w’imyaka 34 washyingiranwe n’umukecuru w’imyaka 73 yahindutse...

Umugabo wo muri Kenya yahindutse Biliyoneri nyuma y’aho yemeye...
23 October 2021 0

Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo

Hari igihe mu buzima bw’umuntu usanga adahirwa mu rukundo rwe. Iteka uko...
23 October 2021 0

Yavumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we nyuma y’imyaka 7...

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n’undi mugabo...
23 October 2021 0

Ba banya Mali babyaye abana 9 icyarimwe bashyize hanze amafoto yabo ku...

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu...
22 October 2021 0

Babaze ingona bayisangana ibice by’umubiri w’umurobyi yariye

Umubiri w’umurobyi washimuswe na ba rushimusi akajugunywa mu nyanja basanze...
22 October 2021 0

Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y’indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo...

Ku wa gatatu w’iki cyumweru,tariki ya 20 Ukwakira 2021,abahoze ari abakozi...
22 October 2021 0