skol
fortebet

US: Umugore yarwanye n’intare yo mu misozi arokora umwana we yashakaga kurya

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri leta ya California muri Amerika yashoboye kurokora umwana we w’umuhungu w’imyaka itanu wari ugiye kuribwa n’intare yo mu misozi (lion de montagne/mountain lion).

Sponsored Ad

Uyu mwana yarimo akinira hafi yo mu rugo, ahitwa Calabasas mu misozi ya Santa Monica mu burengerazuba bwa Los Angeles, ubwo iyo ntare yamusimbukiragaho.

Iyo ntare yo mu misozi yahise imukururira mu gihuru,ariko nyina yahise asohoka atangira kuyikubita inshyi kugeza ubwo irekuye uyu mwana irahunga

Nyuma abashinzwe amashyamba bahise babona iyo nyamaswa bahita bayirasa.

Iyo ntare yakomerekeje uwo mwana mu mutwe no mu gituza, ariko ubu ameze neza aho arimo kuvurirwa mu bitaro i Los Angeles, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru, Associated Press.

Kapiteni Patrick Foy uvugira igisata gishinzwe ifi n’ibikoko byo mu ishyamba muri California, yabwiye AP ko uyu mubyeyi yabaye intwari ashobora kurokora umwana we.

Amaze kugera aho byabereye, umwe mu bakozi b’iki gisata yavuze ko yasanze intare isutamye mu ishyamba, yabanze amatwi irimo gutontoma.

Uyu mukozi yahise ayica, kuko yumvaga ko ari yo yaba yashatse kurya uyu mwana kubera uko yari imeze kandi aho yari iri hakaba hari hafi y’aho biriya byabereye.

Ibipimo vya DNA/ADN ni byo byabashije kwemeza ko ari yo yashatse kwica uyu mwana.

Ntibikunze kubaho ko intare zo mu misozi zitera abantu muri Amerika ya ruguru.

Abategetsi bavuga ko iyo ntare yari ikiri nto. Ikinyamakuru CBS kivuga ko abahanga bemeza ko yari icyiga guhiga no kwirwanaho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa