skol
fortebet

Uwahoze ari umuyobozi wa Banki wihinduje nka "Dragon" arashaka no kwicisha igitsina

Yanditswe: Saturday 25, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa banki, wakoresheje ibihumbi by’amadolari mu guhindura umubiri we, ubu aratekereza kwikatisha igitsina cye.
Richard Hernandez, utuye i Los Angeles, yahisemo guhindura inzira ye y’ubuzima maze ava muri banki yihindura umugore ahita yiyita Tiamat Legion Medusa.
Yakoresheje amayero arenga 70.000 kugira ngo ahinduke nk’igikoko aho yiyemeje kwikuraho amatwi,gucamo kabiri ururimi rwe none arashaka ko igitsina cye gikurwaho.
Tiamat yateweho amahembe 18 akuraho igice (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa banki, wakoresheje ibihumbi by’amadolari mu guhindura umubiri we, ubu aratekereza kwikatisha igitsina cye.

Richard Hernandez, utuye i Los Angeles, yahisemo guhindura inzira ye y’ubuzima maze ava muri banki yihindura umugore ahita yiyita Tiamat Legion Medusa.

Yakoresheje amayero arenga 70.000 kugira ngo ahinduke nk’igikoko aho yiyemeje kwikuraho amatwi,gucamo kabiri ururimi rwe none arashaka ko igitsina cye gikurwaho.

Tiamat yateweho amahembe 18 akuraho igice cy’izuru cye.Yishushanyijeho ibintu biteye ubwoba, yikuramo amenyo atandatu, asiga amabara y’icyatsi ku maso ye.

Nyuma yo kuva mu gitsina gabo akajya ku gitsina gore, amabere ya Tiamat yarakuze bitewe no kongera imisemburo, ariko yahisemo kutaryamana n’abagabo.

Ati: “Ndi kugerageza kutagira aho mbogamiye ku gitsina, bityo nkunda inyito ya ’bo’. Icyo nshyize imbere ni ugusezera kuri Bwana Bojangles,igitsina cyanjye, vuba bishoboka.

Gusa nahisemo kwitwa "ibyo" kubera imyumvire yanjye, inzoka. Imhindukire yanjye iri kure cyane. "

Tiamat yatawe mu ishyamba akiri umwana muto. Ibi byatumye "umugore w’ikiyoka" yibagirwa burundu ababyeyi be bamubyaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa