skol
fortebet

Uwahoze mu gisirikare yakubise umugore we ashaka no kumukuramo ijisho amuhoye guteka ibiryo bike [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Vile Scott Howell w’imyaka 32 wahoze mu gisirikare muri Scotland,yakubitiye umugore we imbere y’abana agera n’ubwo ashaka kumukuramo ijisho,amuhoye guteka inkoko nke ntizimuhaze.

Sponsored Ad

Uyu musirikare wavuye mu gisirikare umwaka ushize,yakubise umugore we Michelle Mundt nawe w’imyaka 32 aramukomeretsa ndetse amukubita umutwe hafi y’ijishoriva amaraso kubera guteka inkoko nke ntabashe guhaga.

Michelle yakubiswe umutwe hafi y’ijisho n’umugabo we amuhoye guteka ibiryo bike

Uyu mugore yahise ajya kurega uyu mugabo we ku biro by’abashinzwe umutekano wo mu gace (Sheriff Court),nabo bamushikirije ubushinjacyaha kubera iki cyaha cyo guhohotera umugore we.

Nkuko abaturanyi babivuga,mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe uyu mwaka,uyu mugore yatetse inkoko umugabo amubwira ko yatetse ibiryo bike byatumye umunsi ukurikiyeho yirirwa amuhohotera ndetse nimugoroba aramukubita cyane bigera nubwo amukubita umutwe hafi y’ijisho riva amaraso.

Uyu mugabo yemeye amakosa yo gukubita umugore we, ndetse no gucira ku mupolisi wari umufashe amujyanye kumufunga.

Uyu mugabo wahoze mu gisirikare yashinjwe ko yashatse kwica umwana uyu mugore yabyaranye n’undi mugabo mbere ko bamenyana, gusa uyu mwana w’umukobwa yagize amakenga ahita ahunga ari kumwe n’umwana wabo w’umwaka umwe.

Howell si ubwa mbere akora amahano,kuko mu mwaka wa 2015 ubwo yari umusirikare,yabwiye umukobwa yateretaga ko azamwica ndetse amubwira ko bibaye byiza yakwiyica aho kugira ngo azamwiyicire.

Uyu mugabo azakanirwa urumukwiye mu kwezi gutaha ubwo imyanzuro y’urukiko izaba yamaze kujya hanze.


Howell wahoze mu gisirikare,yahohoteye umugore we Michelle amujijije guteka inkoko nkeya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa