skol
Kigali

Uwari warakatiwe urwo gupfa kubera kwica yishwe n’ibyishimo nyuma yo kumenya ko yababariwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 February 2022

Umugabo wari warakatiwe urwo gupfa yanejejwe cyane no kumenya ko umuryango w’uwo yishe wamubabariye kandiko atakimanitswe nkuko yari yarabikatiwe,ibyishimo biramurenga birangira umutima we uhagaze.

Uyu mugabo wo muri Irani wari warakatiwe urwo gupfa mu myaka 18 ishize nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi “yapfuye azize umunezero” nyuma yo kubwirwa ko igihano cye kigabanyijwe.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ukomoka mu majyepfo ya Irani, wavuzwe mu binyamakuru ko yitwa Akbar, yababariwe n’umuryango w’uwo yiciye bivuze bimukiza guhanishwa igihano cy’urupfu.

Bivugwa ko abayobozi bo mu kanama gashinzwe gukemura amakimbirane ba Leta bafashije kumvisha uyu muryango gufata icyemezo.

Nk’uko ikinyamakuru cya Leta cyitwa Hamshahri kibitangaza ngo nyuma yo kumenya ko umuryango wo yiciye wamubabariye kandi ko atagihanishijwe kumanikwa, Akbar yagize ikibazo cy’umutima bitewe no "kwishima cyane" maze arapfa.

Ntibisanzwe muri Irani ko ibihano by’urupfu bigabanywa hatabayeho kwishyura ibyitwa Diyyeh - igiciro gitangwa hagati y’imiryango nk’inyishyu y’ubwicanyi.

Amategeko ya Irani ashyira ubu bwishyu bwa Diyyeh kuri 4.800.000.000 ku muntu wishwe,aya asaga miliyoni 83,000 FRW.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yaciye ukuboko uwari umukunzi we amuziza ko yanze ko basubirana

Umusore w’imyaka 27 arashinjwa guca ukuboko uwahoze ari umukunzi weamuziza...
23 May 2022 0

Dore imyitwarire mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
23 May 2022 0

Yasezeye ku kazi kugira ngo yite ku mbwa ye ibura igihe gito ngo...

Umugore yaretse akazi kugira ngo ashobore kumarana igihe n’imbwa ye irwaye...
21 May 2022 0

Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera...

Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero...
20 May 2022 0

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0