Uyu munsi harerekanwa filime ibara inkuru y’ uko abantu bapfa, menya byinshi kuri yo
Yanditswe: Friday 14, Sep 2018
Uyu munsi tariki 14 Nzeli 2018, mu Bwongereza harerekanwa filime igaragaza uko abantu baba bameze n’ amagambo bavuga basigaje igihe gito ngo bapfe.
Muri iyo filime yakozwe na Steven Eastwood, Umusaza yari aryamye ku gitanda mu bitaro, umutima we utera mu nshuro nke zawo za nyuma, yitegura gusezera ku buzima.
Kamera yari iteretse hafi ye, ikomeza gukora akazi kayo ko gufata amajwi n’amashusho. Hanyuma haza abaforomo batwara umurambo we bawujyana mu kindi cyumba, mbere yuko bawusukura gahoro gahoro.
Steven Eastwood, ukora za filime mbara nkuru, yafashe amajwi n’amashusho y’abantu bane bari barwaye bari mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwabo hano ku isi agamije kugaragaza uko urupfu rumeze.
Yagize ati:"Nta muntu n’umwe wifuza gupfa ariko urupfu ni ikintu kiri muri kamere, turi ikinyabuzima kigeza igihe runaka kigapfa."
Filime ye yayise Island, bivuze ikirwa mu Kinyarwanda, igaragaza uburyo umuntu apfa ishingiye ku bantu bane igaragaza bapfa bageze mu bihe bya nyuma by’indwara zabo.
Eastwood yongeyeho ati "Urupfu rufatwa nk’ikintu giteye isoni twumva ko turi umuryango w’abantu batera imbere, ariko twisubiza inyuma iyo duhakana urupfu. Ntacyo turusha aba kera mu myumvire."
Bwana Eastwood yari umuntu utuje akurikirana ubuzima bw’abo bantu bane mu mwaka wabo wa nyuma w’ubuzima bwabo ku isi, abafotorera mu ngo zabo mbere yuko atangira kujya abafotora buri munsi bari mu nzu zita ku bageze mu zabukuru.
"Kuvuga ko udashaka ko urupfu rwawe rugera, bivuze ko uri gusubika guhura n’ikintu runaka."
Akomeza agira ati: "Ducyeneye kumenya neza ibijyanye n’urupfu kugira ngo tumenye biruseho ugupfa kwacu. Sintekereza ko ibyo bivuze gukunda urupfu."
"Aba bantu uko ari bane narabakundaga cyane - Alan, Roy, Mariya na Jamie. Batatu muri bo bari bageze mu myaka nka 80 y’amavuko mu gihe undi we yari mu myaka nka 40 y’amavuko."
Bwana Eastwood avuga ko abantu bacyeneye kumenya neza ko urupfu ntaho waruhungira kuko ari ko ubuzima buteye, buri munsi abantu bakajya bazirikana ko bazapfa, bityo bigatuma bagabanya gutinya urupfu.
Eastwood "yakozwe ku mutima" n’ukuntu Alan yapfuye
"Urupfu rwe rwamaze igihe kirekire, umwuka ugenda umushirana. Rwari urupfu rurimo amahoro menshi cyane kandi rwiza cyane kandi ni ukuri numvise nkozwe ku mutima narwo. Ntabwo nashavuye. Rwose yari yiteguye gupfa."
Alan yari yarabwiye uyu Eastwood ko yari yarigeze kubona umuntu apfa ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, ubwo yari umusikare akorera muri Afurika y’amajyaruguru. Umusirikare wari umukuriye yararashwe, amupfira mu maboko. Rero kuri we, urupfu rwe rwari ikintu yari amaze igihe ategereje.
Eastwood yemera ko umuntu ashobora gupfa by’amarabira cyangwa imburagihe, nkuko byagenze kuri Jamie. "Jamie yari arwaye kanseri y’igifu yo mu cyiciro cya kane kandi yari afite umuryango ukiri muto, yakundaga umukobwa we cyane. Yashakaga gupfa neza bishoboka ari kumwe n’umukobwa we, rero ni yo mpamvu yamubwiraga buri kintu cyose, uko yavurwaga, n’uko bizagenda igihe azaba atakiri muri uwo muryango.Ni we muntu unshengura cyane iyo mwibutse."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *