skol
fortebet

Uyu niwe mwana wakoze amateka yo kubona impamya bumenyi ya kaminuza ku myaka 8 gusa yamavuko(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 01, May 2017

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite impamyabumenyi ebyiri, amaze kwandika ibitabo 2 akanakorera ikigo gishinzwe ibyogajuru.
Inkuru ya odditycentral.com, ivuga ko Moshe Kai Cavalin, w’imyaka 17 y’amavuko ku myaka 8 yari mu ishuri rikuru rya East Los Angeles College. Yabaye uwa mbere ageze mu ishuri rikuru afite imyaka mike muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Moshe yabonye impamyabumenyi afite imyaka 9 anandika igitabo ku buzima bwe muri uwo mwaka. Ku myaka 15 yabonye (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite impamyabumenyi ebyiri, amaze kwandika ibitabo 2 akanakorera ikigo gishinzwe ibyogajuru.

Inkuru ya odditycentral.com, ivuga ko Moshe Kai Cavalin, w’imyaka 17 y’amavuko ku myaka 8 yari mu ishuri rikuru rya East Los Angeles College. Yabaye uwa mbere ageze mu ishuri rikuru afite imyaka mike muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Moshe yabonye impamyabumenyi afite imyaka 9 anandika igitabo ku buzima bwe muri uwo mwaka. Ku myaka 15 yabonye impamyabumenyi ya kabiri yo muri kaminuza ya California mu mibare.

Yashakaga kubona impamyabumenyi ya 3 y’icyiciro cya 3(Masters) mu bijyanye n’umutekano ku mbuga za interineti.Yabaye abiretse kugira ngo akomeze gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyogajuru.

Ubu afasha iki kigo guteza imbere ikoranabuhanga mu gushaka amakuru ku bijyanye n’indege zisanzwe kimwe n’indege zitagira umupilot, Nubwo akora ibi, Moshe azi imikino yo kwirwanaho (martial arts); amaze kubona ibikombe bisaga 10 n’imidari mu mikino itandukanye.

Nubwo amaze kugera kuri ibi bintu bitangaje, Moshe ashimangira ko ari umuntu usanzwe. Avuga ko adakunda abamwita ko ari umunyabwenge urenze (genius). Avuga ko ibi ari ugukabya ati“ibyange si ibidasanzwe.

N’uruhurirane gusa rw’uburere, impamvu ituma umuntu agira uko akora yihariye no kugira ikigutera guhanga udushya. Sinkunda kwigereranya n’abandi; ngerageza gukora ibyiza bishoboka.” Ababyeyi ba Moshe bavuga ko yari umuntu wiga vuba bityo akaba yaravuze ijambo rya mbere afite amezi 4 y’amavuko.

Yatangiye gukora imibare afite imyaka 3 y’amavuko. Amashuri yananiwe kujyana n’umuvuduko we akajya yigira mu rugo. Amaze kurenga ababyeyi be yagiye mu ishuri rikuru.

Akazi ke muri NASA harimo gukoresha mudasobwa akayobora indege harimo n’izidafite umupilote zenda kugongana akaziyobora mu nzira idafite ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa