skol

Wari uzi ko umuntu umwe muri bane arinda asaza akiri ingaragu?

Yanditswe: Friday 12, Sep 2025

featured-image

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko umwe mu bantu bane bakiri bato muri iki gihe azagera ku myaka 50 atarashatse cyangwa ngo abone uwo babana. Ibi byagaragajwe na Pew Research Center, ikigo cy’ubushakashatsi giherereye i Washington D.C., gikora ku mibereho n’imibare y’Abanyamerika.

Amakuru y’ubu bushakashatsi yerekana ko mu 2021 kimwe cya kane cy’Abanyamerika bari mu myaka 40 kuzamura bari batarashaka, naho mu 2023, 44% by’abantu bakuru bari babayeho bonyine batagira abo bashakanye cyangwa abo babana. Ibi byerekana impinduka zikomeye mu mibereho y’abantu no mu buryo bigenda bigorana kubona uwo mubana, ugereranyije n’imyaka 30 ishize.

Raporo igaragaza ko ubuzima bwo kuba ingaragu bushobora gutuma umuntu arushaho kwigenga, kumenya kwiyitaho no kwisanzura, ariko ku rundi ruhande, abantu b’ingaragu basigaye inyuma mu bukungu ugereranyije n’abashatse cyangwa abiyemeje gufatanya ubuzima. Kuva mu 1990 kugeza mu 2019, umubare w’abantu bari hagati y’imyaka 25 na 54 babayeho bonyine wiyongereye hafi 10%, mu gihe abatarashatse na rimwe bavuye kuri 17% bagera kuri 33%.

Ubu bushakashatsi bwerekana kandi ko abadafite abo babana baba bafite amafaranga make, amahirwe make yo kubona akazi cyangwa kwihaza mu bukungu, ndetse bakagira n’amashuri make. By’umwihariko, 31% by’abagabo b’ingaragu na 24% by’abagore b’ingaragu baba bakiri kubana n’ababyeyi babo. Nanone abashatse cyangwa abafite abo babana bagira imibereho myiza mu by’ubuzima, mu gihe abagabo bashatse kenshi baba binjiza amafaranga menshi kurusha abatarashatse.

Ubu busesenguzi bwakozwe hashingiwe ku makuru ya ’sensus’ y’Abanyamerika yo mu 1990, 2000 na 2019, aho harebwe uko ubuzima bw’abantu bwifashe mu mibanire, uburezi, ubuzima n’ubukungu, bigaragaza ko kuba ingaragu ari ikibazo gikomeje gufata indi ntera mu mibereho ya none.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa