skol
fortebet

Yaciye ukuboko uwari umukunzi we amuziza ko yanze ko basubirana

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 27 arashinjwa guca ukuboko uwahoze ari umukunzi weamuziza ko yamwanze byamuviriyemo ubumuga bubi cyane.
Joel Okongo arashinjwa guca ukuboko kw’ibumoso umwana muto wo mu gace ka Silanga muri Kibera i Nairobi,ku ya 22 Mata uyu mwaka.
Okongo yashinjwaga kandi gutera ubwoba musaza w’uyu mukobwa amubwira ko azamuca umutwe.
Okongo n’uyu mwangavu wiga mu mashuri yisumbuye,bari bafitanye umubano ariko baza gutandukana kuko uyu mukobwa yashakaga gukomeza amashuri ye.
Ukekwaho icyaha (...)

Ukekwaho icyaha yashakaga kubyutsa umubano n’uyu mwana muto mu biruhuko by’ishuri ariko undi arabyanga birakaza uyu mugabo cyane aribwo yatangiye kumutera ubwoba amubwira ko azahura n’ingaruka.

Ubwo uyu mwana muto yari asubiye mu rugo iwabo avuye gusura bene wabo,yatezwe na Okongo bivugwa ko yari afite umupanga amutema ukuboko kw’ibumoso kwaciwemo kabiri.

Okongo yahise ahungira mu bisambu mu gihe uyu mwana muto yaguye hasi ava amaraso menshi. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kenyatta National Hospital.

Okongo yahakanye ibyo aregwa imbere y’umucamanza mukuru Esther Bhoke wo mu rukiko rwa Kibera.

Yarekuwe ku ngwate ingana n’ibihumbi 200.000 by’amashilingi ya Kenya anishyura igifungo amashilingi 60.000.

Uru rubanza ruzakomeza mu mizi ku ya 18 Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa