skol
fortebet

Yafashe umugore we ari kumuca inyuma ahita ajya kwiyahurira mu muhanda wa gari ya moshi

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yarokowe n’abaturanyi nyuma yo kugerageza kwiyahura i Douala, muri Kameruni. Iki gikorwa cyabaye nyuma yo gufata umugore we ari gusambana n’umuturanyi we.
Uyu mugabo yijugunye mu muhanda wa gari ya moshi nyuma y’ubuhemu bw’umugore we yasize mu rugo agiye guhaha yagaruka agasanga undi mugabo yarutashye.
Uyu mugabo wagarutse mu rugo avuye mu kazi k’ubuhinzi yakoraga,yatunguwe no gusanga umuturanyi we mu buriri bwe ari gusambana n’umugore we.
Bwana Raymond Ledoux,ufite imyaka 51 (...)

Bwana Raymond Ledoux,ufite imyaka 51 y’amavuko,yahoze ari umukozi w’ikigo gikora ibikoresho byo mu gikoni gusa yaje kubivamo yibera umuhinzi.

Umugore we Philomène ashinja kumuca inyuma,afite imyaka 33 ndetse bafitanye abana bane.

Kubera ko uyu mugabo inshuro nyinshi aba adahari kubera akazi ke k’ubuhinzi akorera ahitwa Ndolè,uyu mugore yahisemo kumuca inyuma.

Uyu mugabo yafashe umwanzuro wo gutaha mu rugo kare kubera ikibazo cyatumye adakora akazi ke k’ubuhinzi nkuko bisanzwe.

Ubwo yari ageze mu rugo ahagana saa tanu z’ijoro,yafunguye umuryango w’icyumba cye maze abona umuturanyi we aryamanye n’umugore we mu buriri bwabo.

Raymond Ledoux yahise agira umujinya mwinshi ava mu rugo rwe yerekeza mu nzira ya gari ya moshi.

Abaturanyi be bumvise ibyabaye,bamukurikiye babona agiye kujyama mu nzira ya gari ya moshi ategereza ko iza ikamugonga.

Uyu mugabo warimo kurira cyane,yinginzwe n’aba baturanyi ngo areke kwiyahura ariko yanga kuva ku izima kugeza ubwo umwe mu rubyiruko rwari aho yamusimbukiye amukura mu nzira ya gari ya moshi yari hafi kumugeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa