Umugabo wo mu gihugu cya Ghana yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatirwaga mu cyuho ari kwiba igitoki hanyuma ategekwa kukirya cyose ari kibisi.
Mu mashusho yakwirakwijwe kuri Instagram yagaragaje uyu mujura ashagawe n’abantu benshi afashe mu ntoki iki gitoki hari n’ibindi yikoreye ku mutwe.
Yafashwe n’abaturage ubwo yageragezaga guhunga afite iki gitoki niko guhita bamwicaza hasi nkuko amashusho y’ibyabaye yabigaragaje.
Umwe mu bamufashe yagaragaye ari kumutonorera amabere y’igitoki ngo ayarye ari mabisi.
Abamufashe bari bamuhagaze hejuru bafashe inkoni hari n’ufashe umupanga bamubwira ko niyibeshya akanga kurya iki gitoki ari kibisi bamukubita zikamuhumuraho.
Reba amashusho y’uyu mujura hano:https://www.instagram.com/p/CfUDXeDregk/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN