Yagiye kwitaba telefoni agarutse asanga ikibuye kinini cyagwiriye imodoka yari atwaye
Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

Umugabo w’ahitwa California muri Amerika, yarokotse urupfu ubwo yasohokaga mu modoka agiye kwitaba telefoni hanyuma hejuru y’imodoka ye hagwa ikibuye kinini cyane cyangije igisenge cyayo kiratebera.
Bwana Mauricio Henao ari gushimira Imana na telefoni ye kuko iyo itaza gusona atari kubasha kurokoka ibi byago byamugwiririye.
Yavuze ko yaparitse ahitwa Pacific Coast Highway i Malibu,hanyuma ajya hanze kwitaba telefoni.
Mu kanya gato agarutse ku modoka ye,yumvise urusaku rw’ikibuye kinini (...)
Umugabo w’ahitwa California muri Amerika, yarokotse urupfu ubwo yasohokaga mu modoka agiye kwitaba telefoni hanyuma hejuru y’imodoka ye hagwa ikibuye kinini cyane cyangije igisenge cyayo kiratebera.
Bwana Mauricio Henao ari gushimira Imana na telefoni ye kuko iyo itaza gusona atari kubasha kurokoka ibi byago byamugwiririye.
Yavuze ko yaparitse ahitwa Pacific Coast Highway i Malibu,hanyuma ajya hanze kwitaba telefoni.
Mu kanya gato agarutse ku modoka ye,yumvise urusaku rw’ikibuye kinini cyituye ku modoka ye giturutse ku musozi nkuko yabibwiye,KTLA 5.
Ati "Nari ntwaye imodoka hanyuma njya hanze guhamagara,ngarutse nsanga imodoka yangiritse cyane."
Iki kibuye cyangije bikomeye igisenge cy’iyi modoka ndetse bigaragara ko iyo uyu mugabo aba akiyirimo bitari kumugwa neza.
Yakomeje ati "Nagize ubwoba.Sinzi ko nzongera guparika hano ukundi nyuma y’ibi.Nahungabanye kubera ibyabaye."
Nta wakomerekejwe n’iki kibuye ariko hari izindi modoka zangiritse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *