skol
fortebet

Yagurishije umwana we w’amezi 3 kugira ngo yishyure inzu akodesha bari bagiye kumwirukanamo

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yemeye ko yagurishije umwana we w’amezi 3 ibihumbi 150.000 by’ama Naira akoreshwa muri Nigeria kugira ngo yishyure ubukode bw’inzu abamo.
Mercy Okon w’imyaka 23 n’umubyeyi w’abana batatu, yavuze ko yagombaga kwishyura ubukode ku nzu ye kandi akishyura andi madeni ariyo mpamvu yafashe uyu mwanzuro ukomeye.
Yavuze ko ari umukene kandi yihebye kandi ko nta bundi buryo yari afite bwo gushaka amafaranga uretse kugurisha umwana umwe mubo afite.
Abajijwe ibya se w’umwana, yatangaje ko (...)

Abajijwe ibya se w’umwana, yatangaje ko yamutaye afite inda y’amezi atandatu. Abandi bana be bombi bari kumwe na nyina.

Yagize ati: “Sinigeze mbikora mbere,umwana wanjye namugurishije ama Naira 150.000,yagombaga kumfasha gukusanya amafaranga yo gukodesha inzu,kwikenura no kwishyura izindi fagitire”.

Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko se w’umwana we yanze inshingano ze. "Se w’umwana yadusize mfite inda y’amezi atandatu, nta kundi nari kubigenza kuko ibintu byarangoye rwose, ku buryo nagombaga guhara umwana."

Nakiriye ayo mafaranga mbere yo kubaha umwana wanjye w’amezi atatu ariko muri icyo gikorwa, abapolisi baratabaye maze ’ndafatwa’ndafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa