skol
fortebet

Yahatirijwe kujya ku ishuri n’ababyeyi be bituma atwiika aho we na bagenzi be barara

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwana muto w’imyaka 15 wo mu gihugu cya Ghana yakoze amahano ubwo yajyaga ku ishuri abihatirijwe n’ababyeyi be bituma umujinya we umuhatira gutwika aho abanyeshuri barara.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu wigaga ku kigo cyitwa Accra Academy Senior High School cy’ahitwa Bubuashie mu mujyi wa Accra,yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho iki cyaha bamugeza ku biro bya polisi akacyemera.

Uyu mwana watwitse iyi nyubako mu cyumweru gishize, yemereye polisi ko ariwe watangije uyu muriro kubera ko ababyeyi be bamuhatirije kujya ku ishuri atabishaka.

Ibikoresho bya bagenzi be birimo ibiryamirwa n’imyenda byahiriye muri iyi nkongi y’umuriro yatewe n’uyu mwana ubugira 3.

Polisi yahishe izina ry’uyu munyeshuri ariko ivuga ko yaguze lisansi mu gacupa k’amazi kuri sitasiyo ya lisansi iri hafi y’iki kigo ahita aza atwika aho abanyeshuri barara ubwo bose barimo gusubiramo amasomo.

Uyu mwana yavuze ko ariwe wari inyuma y’inkongi zatwitse aho abanyeshuri barara kubera ko ngo ababyeyi be bamuhatirije kujya kwiga aba mu kigo kandi we atarashakaga kwiga ndetse ngo yanabasabye ko yakwiga ataha barabyanga.

Uyu mwana yavuze ko yatwitse iki kigo yizeye ko kizafunga abanyeshuri bose bakiga bataha cyane ko aho barara hari kwangirika.

Uyu munyeshuri yafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’abayobozi b’ikigo bose bakagusha kuri uyu mwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa