skol
fortebet

Yakase igitsina cy’inshuti ye ayiziza kumufotora yambaye ubusa

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 28 yakase igitsina cy’incuti ye anamutera icyuma mu kibero nyuma yo kumufata ari kumufata amashusho ari kwiyuhagira ahitwa i Kobina Ansa mu Mujyi wa Mfantseman wo muri Malawi.

Sponsored Ad

Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru,Yaw Boagyan nuko izo nshuti zombi bari abakozi mu ruganda rukora amatafari rw’umudepite mu nteko ishinga amategeko witwa Abban Kansa.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ukekwaho icyaha witwa Abeiku w’imyaka 28 yagiye mu rugo rw’uyu mugabo w’inshuti ye ahita asaba ko bamutiza ubwogero. Mu gihe arimo kwiyuhagira, uyu mugenzi we yahise atangira gusakuza ahamagara mugenzi we gusohoka mu bwiherero.

Kubera ubwobano kutamenya neza ibibaye, yahise asohoka mu bwiherero yambaye ubusa gusa inshuti ye ihita imufotota ifoto yambaye ubusa ikoresheje telefone ye igendanwa kubera impamvu itazwi.

Uyu Abeiku ntabwo yishimiye ibyo inshuti ye yakoze, niko kumusaba kuyisiba ariko arabyanga.

Nyuma nimugoroba, bivugwa ko bombi bongeye guhura maze ukekwaho icyaha akomeza asaba mugenzi we ko yasiba ifoto yamufotoye arabyanga bituma baterana amagambo cyane.

Muri ubwo bushyamirane, haje kubaho imirwano yarangiye ukekwaho icyaha afashe icyuma akata igitsina cya mugenzi we ndetse amutera icyuma mu kibero. Yahise afata ya telefone asiba ifoto ye yambaye ubusa.

Uwaciwe igitsina yahise ajyanwa mu bitaro bya Cape Coast Teaching Hospital aho arembeye.

Uyu mugabo ukekwaho icyaha,yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Yamoransa ndetse ngo yafashije iperereza yemera ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa