skol
fortebet

Yahawe impano y’imodoka ihenze cyane ku myaka 16 gusa

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 28, Oct 2022

Yahawe impano y'imodoka ihenze cyane ku myaka 16 gusa

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 16 wo muri Ghana yaciye ibintu kuri interineti nyuma y’amashusho yagiye hanze ahabwa impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ihenze cyane ku munsi we w’amavuko
Uyu mukobwa ukiri muto uzwi ku izina rya Suad, yahawe impano y’imodoka nshya ya Mercedes Benz n’umuryango we ukize.
Iyi mpano yatumye abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko ababyeyi b’uyu mwana batihuse kumuha iyi mpano ku myaka ye.
Muri iyi videwo yazengurutse henshi, Suad yari (…)

Umukobwa w’imyaka 16 wo muri Ghana yaciye ibintu kuri interineti nyuma y’amashusho yagiye hanze ahabwa impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ihenze cyane ku munsi we w’amavuko

Uyu mukobwa ukiri muto uzwi ku izina rya Suad, yahawe impano y’imodoka nshya ya Mercedes Benz n’umuryango we ukize.

Iyi mpano yatumye abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko ababyeyi b’uyu mwana batihuse kumuha iyi mpano ku myaka ye.

Muri iyi videwo yazengurutse henshi, Suad yari yambaye ikanzu yirabura mu gihe inshuti ze zari zimugaragiye ahabwa iyi mpano ya Mercedes Benz igura ibihumbi byinshi by’amadorari.

Iyi modoka ni Mercedes-Benz CLA250 ya 2020 ifite igiciro cya $ 39,000,n’ukuvuga arenga 400.000 mu mafaranga akoreshwa muri Ghana.

Uyu mukobwa ukiri muto yatunguwe ubwo bamushyikirizaga iyi mpano idasanzwe abaza niba koko ari iye.

Ibitekerezo

  • Byiza cyane. Nt munyeyi wifuriza ibibi umwNa we nta nuwakwanga kumuha ibyiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa