Yakoze impanuka aho kwita ku kwivuza yifata amashusho avirirana ayashyira kuri Tik Tok
Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

Ibitekerezo bivanze n’impaka nibyo byashyizwe kuri Tik Tok nyuma y’aho umugore akoze impanuka y’imodoka aho gutuza ahitamo kwifata amashusho ari kuva amaraso ayashyira kuri urwo rubuga.
Ku wa 10 Kanama,nibwo uyu mugore yakoze impanuka iteye ubwoba, maze ahita yifata amashusho ye ava amaraso ayashyira kuri TikTok,bitera benshi uburakari gusa hari n’abavuze ko ibyo yakoze ari uburenganzira bwe.
Iyo mpanuka yatumye akomereka umutwe ndetse aranavirirana.Uyu mukobwa ntabwo havuzwe igihugu (...)
Ibitekerezo bivanze n’impaka nibyo byashyizwe kuri Tik Tok nyuma y’aho umugore akoze impanuka y’imodoka aho gutuza ahitamo kwifata amashusho ari kuva amaraso ayashyira kuri urwo rubuga.
Ku wa 10 Kanama,nibwo uyu mugore yakoze impanuka iteye ubwoba, maze ahita yifata amashusho ye ava amaraso ayashyira kuri TikTok,bitera benshi uburakari gusa hari n’abavuze ko ibyo yakoze ari uburenganzira bwe.
Iyo mpanuka yatumye akomereka umutwe ndetse aranavirirana.Uyu mukobwa ntabwo havuzwe igihugu akomokamo gusa aya mashusho yakwirakwiye ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Iyo videwo kandi yerekanye imodoka yari arimo iryamiye uruhande nyuma yo gukora impanuka.
Mu gihe benshi bamugiriye impuhwe kandi bagashimira Imana ko yarokotse, abandi bamushinje kwitwara nabi mu byago bye. Bibajije impamvu yihutiye kwifata amashusho aho kwibanda ku kubanza kumererwa neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *