skol
fortebet

Yakubise umugore we amakofe n’ imigeri afata amashusho ngo ayoherereze inshuti ze

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya witwa Maxim Gribanov yakubise bikomeye umugore we witwa Anastasia Ovsiannikova, amuziza ko yashakaga gutandukana amufata amashusho agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa yamukoreye kugira ngo ayoherereze inshuti ze aho byarangiye uyu mugore aguye muri koma.
Uyu mugabo w’imyaka 34 utuye mu mugi wa Lebedyan mu burengerazuba bw’Uburusiya,yahohoteye uyu mugore we ubwo bari mu rugo bonyine,amuziza ko yifuzaga ko batandukana kubera ubwumvikane buke birangira (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya witwa Maxim Gribanov yakubise bikomeye umugore we witwa Anastasia Ovsiannikova, amuziza ko yashakaga gutandukana amufata amashusho agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa yamukoreye kugira ngo ayoherereze inshuti ze aho byarangiye uyu mugore aguye muri koma.

Uyu mugabo w’imyaka 34 utuye mu mugi wa Lebedyan mu burengerazuba bw’Uburusiya,yahohoteye uyu mugore we ubwo bari mu rugo bonyine,amuziza ko yifuzaga ko batandukana kubera ubwumvikane buke birangira agiye muri koma aho yapfuye hashize iminsi 6.

Nyuma y’amasaha menshi yamaze akubita umugore we amakofe n’imigeri,uyu Gribanov yafashe amafoto menshi agaragaza ibikomere byinshi yari yateye uyu mugore we ubwo yari yamuretse akamukubita.

Nubwo uyu mugore yahohotewe bikomeye,yagerageje guhamagara nimero z’ubutabazi bamujyana kwa muganga nubwo yari ibikomere byinshi,yaviriye imbere ndetse yavunaguritse ibintu byamuviriyemo urupfu.

Mu kiganiro umuryango w’uyu mugore n’inshuti ze bahaye abanyamakuru,bavuze ko yabamenyesheje ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mugabo gica ndetse ko yari yabonye umukunzi mushya gusa afite ubwoba bw’uko uyu mugabo azitwara.

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 15 muri gereza,nyuma yo guhohotera uyu mugore we bikarangira apfuye.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa