Udushya
Yakubise umugore amugira intere amuziza kumwima nimero ya telefone
Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

Umugore w’umunyamerika yajyanywe mu bitaro yakomeretse mu isura kandi yabyimbye nyuma yo gukubitwa n’umugabo wamusabye nimero ya telefoni ngo ajye amutereta akayimwima.
Ibi byabereye i Texas, muri Amerika.
Mu mashusho yashyize kuri Instagram, uyu mugore utavuze amazina ye,yasobanuye ko uwamuhohoteye yamukubise itafari mu maso mu gihe abandi bagabo bari aho ntacyo bakoze ngo bamubuze.
Ubwo yari ku gitanga yahawe mu bitaro, uyu mugore mu marira menshi yavuze ko afite ubwoba ko uwamuhohoteye atazigera afatwa kuko yamaze kumukubita yinjira mu modoka ye aragenda.
Muri ayo mashusho uyu mugore yatanze,ntiyigeze avuga niba yatanze ikirego kuri polisi,kugira ngo uyu mugabo atazi akurikiranwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *