skol
fortebet

Yanize umukunzi we kugeza amwishe amuziza kwitaba telefoni y’uwo bahoze bakundana

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’ahitwa Kaduna muri Nigeria uzwi ku izina rya Sylvester Folorunsho arashinjwa kuniga umukunzi we kugeza apfuye amuhoye kwitaba telefoni bari kumwe ubwo yari ahamagawe n’uwo bahoze bakundana.
Nk’uko amakuru abitangaza, aba bombi bananiwe kumvikana bituma havuka imirwano yarangiye uyu musore anize umukobwa arapfa.
Mu butumwa bwa Facebook bwakozwe na mwene wabo wa nyakwigendera, yavuze ko mushiki we Ashulee Winnie Bahago yakiriye telefoni y’uwahoze ari umukunzi we.
Kuyitaba byatumye (...)

Kuyitaba byatumye habaho ubwumvikane buke hagati ya nyakwigendera n’umukunzi we wamunize kugeza apfuye.

Uyu yagize ati "Yageze mu rugo rw’umusore, ahamagarwa n’uwahoze ari umukunzi we. Ibyo byateye amahane aho uyu musore yamukubise urushyi undi nawe amusubiza urundi.Umukobwa yavuze ko arava mu rugo rwe kandi ko atazongera kugaruka, nuko umusore akinga urugi avuga ko ataragenda.

Umukobwa yatangiye gushaka uko ataha,atangira kumukubita, aramuniga kugeza apfuye.Ndabinginze mudufashe kuririra Ubutabera.

Umuryango wanjye wose urababaye ubu. Iyi nyamaswa ntigomba kwidegembyw. Imana ihe umugisha umutima wicisha bugufi wa mushiki wacu twakundaga Ashulee Winnie Bahago ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa