Umugore wavukanye ikibibi cy’ umukara mu isura wo mu gihugu cy’ Ubushinwa yarabyemeje abaganga bamuteraho ibishyundu bine umuntu yagereranya na balo, kugira ngo atabare ubuzima bwe kuko abaganga bamubwira ko icyo kibibi cy’ umukara kiri mu isura hari ubwoba ko gishobora kuzamutera kanseri y’ uruhu.
Xiao Yan w’ imyaka 23 iki kibibi yarakivukanye nk’ uko byemezwa na nyina uvuga ko umwana yari yarahindutse igitaramo mu gace ka Longjing, batuyemo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ Ubushinwa. (...)
Umugore wavukanye ikibibi cy’ umukara mu isura wo mu gihugu cy’ Ubushinwa yarabyemeje abaganga bamuteraho ibishyundu bine umuntu yagereranya na balo, kugira ngo atabare ubuzima bwe kuko abaganga bamubwira ko icyo kibibi cy’ umukara kiri mu isura hari ubwoba ko gishobora kuzamutera kanseri y’ uruhu.
Xiao Yan w’ imyaka 23 iki kibibi yarakivukanye nk’ uko byemezwa na nyina uvuga ko umwana yari yarahindutse igitaramo mu gace ka Longjing, batuyemo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ Ubushinwa.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Dail mail ngo uyu mugore yavukanye indwara yitwa naevus mélanocytaire congenital iboneka ku muntu umwe mu bantu ibihumbi 500 000 mu Isi.
Ibi bishyundu bine abaganga babimuteyeho ngo bikwege isura ye, bitazateza ikibazo ubwo bazaba bamukuraho kiriya kibibi bafite ubwoba ko gishobora kuzamutera kanseri y’ uruhu.
Yan avuga ko muri we yamaze kwakira ko agomba kubana n’ ibyo bishundu kugira ngo umubiri we wirememo umubiri mushya uzasimbura ahari icyo kibibi.
Yakomeje agira ati “Nubwo navukanye ikibibi kinini cy’ umukara mu isura yanjye ntibyambuzaga gukina n’ abandi bana, ariko maze gukura nasanze ngomba kukivuza”
Yang Xiu nyina wa Yan avuga ko abagenzi bageraga aho umwana we ari bagahagarara bakamushungera bamuseka.
Umwaka ushize umuryango wa Yan yafashe inshingano yo gushaka amayuwani 100 000 ni ukuvuga amayero 11 117 kugira ngo Yan ahabwe igice cya mbere cy’ ubuvuzi akeneye ngo kiriya kibibi kimuveho kitamuteye kanseri y’ uruhu. Byakozwe mu kwezi kwa 10 kwa 2017.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *