skol
fortebet

Yarashe umugore we amuziza ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina arangije nawe arirasa

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Ghana witwa Charles Soglo, yarashe umugore we kubera ko yanze ko baryamana arangije agerageza kwiyahura ariko ntibyamuhira.
Uyu muhinzi wo muri Ghana yajyanwe mu bitaro afite ibikomere by’amasasu byinshi nyuma yo gushaka kwiyahura akimara kurasa umugore we wanze ko batera akabariro.
Charles Soglo, w’imyaka 31, ukomoka ahitwa Adansi Nyakumase mu karere ka Ashanti yagerageje kwiyahura nyuma yo kurasa Doris Amoah w’imyaka 21,warokotse amasasu.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka (...)

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Takyi Adansi Fomena, Yaw Ohene, yemeje ko ibi byabaye ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa AdomNews, Isaac Normanyo.

Ati“Charles Soglo yirashe amaboko atakaza intoki ebyiri yirasa no mu gituza. Umugore we yajyanywe mu bitaro ubwo itsinda ry’abapolisi ryageraga aho byabereye. Abo bapolisi bajyanye n’ukekwaho icyaha mu bitaro ”.

Chief Supt Ohene yavuze ko Doris Amoah yahise ajyanwa mu bitaro bya Leta bya New Edubiase kandi ko ubuvuzi yahawe bwagize akamaro.

Ikindi kandi, ukekwaho icyahawe yajyanwe mu bitaro bya Saint Benito Mini i Adansi Dompoase kandi arimo kwivuza acunzwe bikomeye.

Yemeje kandi ko Polisi yafashe imbunda imwe yakoreshejwe mu gukora icyaha, kandi ko Charles Soglo azashyikirizwa inkiko nyuma yo kuvurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa