skol
fortebet

Yarashe umukozi wa McDonald’s amuziza ko amugaburiye ibiryo bikonje

Yanditswe: Saturday 06, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 23 yapfuye nyuma y’uko arasiwe ku kazi ke ko gucuruza ibyokurya muri McDonald’s i Brooklyn nkuko abapolisi babivuga.
Iraswa ryabaye ahagana mu ma saa moya z’umugoroba. Ku wa mbere w’iki cyumweru hanze ya resitora ku muhanda wa Fulton muri Bedford-Stuyvesant.
Umunyamakuru wa CBS2, Natalie Duddridge yaganiriye na bamwe mu bakozi bakoranaga n’uyu wahohotewe, bavuga ko ari umusore mwiza ndetse ko bari hafi gusubira ku kazi ku wa kabiri.
Umuntu umwe mu baturanyi yagize ati: (...)

Umuntu umwe mu baturanyi yagize ati: "Ikintu nkicyo gishobora kubaho gutya ku kintu cyoroshye nk’ibiryo,ni umusazi".

Undi muntu yongeyeho ati: "Yari mu kazi, ibi byabereye ku kazi? Birababaje, kuko yagerageza kwibeshaho."

Nkuko uwahaye amakuru CBS2 yabitangarije CBS2,ngo byatangiye ubwo umukiriya yarakaye cyane kubera ibiryo ahawe bikonje, yegera umukozi witwa Mathew Webb, atangira kumutonganya.

Impaka zakomeye bajya hanze ni bwo amakuru avuga ko uyu mugore yahamagaye umuhungu we w’imyaka 20 ngo "akemure icyo kibazo." Ahita akuramo imbunda arasa Webb mu ijosi.

Webb yahise ajyanwa mu bitaro bya Brookdale, umuhungu ajyanwa gufungwa.Amakuru avuga ko nyuma yaje gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa