skol
fortebet

Yarashe umukunzi we amuziza kutamwitaho uko abyifuza

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wafuhaga bikomeye w’imyaka 30 yemeye ko yarashe umukunzi we kuko atamwitayeho bihagije.
Seun Ojo ukekwaho icyaha, yavuze ko Enny, umukunzi we, yamwirengagije kandi akita ku bandi bagabo ndetse bivugwa ko yishoraga mu buraya.
Ibi byabereye ahitwa Owo, icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bwa Leta ya Ondo muri Nigeria gusa ntabwo havuzwe igihe ibi byabereye.
Ojo, wagaragajwe ari kumwe n’abandi bantu 44 bakekwaho kuba ari abagizi ba nabi ku cyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe umutekano wa Ondo, (...)

Sponsored Ad

Umugabo wafuhaga bikomeye w’imyaka 30 yemeye ko yarashe umukunzi we kuko atamwitayeho bihagije.

Seun Ojo ukekwaho icyaha, yavuze ko Enny, umukunzi we, yamwirengagije kandi akita ku bandi bagabo ndetse bivugwa ko yishoraga mu buraya.

Ibi byabereye ahitwa Owo, icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bwa Leta ya Ondo muri Nigeria gusa ntabwo havuzwe igihe ibi byabereye.

Ojo, wagaragajwe ari kumwe n’abandi bantu 44 bakekwaho kuba ari abagizi ba nabi ku cyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe umutekano wa Ondo, kizwi kandi ku izina rya Amotekun Corps, yavuze ko yari amaze igihe afitanye ibibazo na Enny mbere y’ibyabaye.

Ati: “Umukunzi wanjye yitwaga Enny, ni indaya yahoraga iza muri Owo. Namurashe nyuma yo kubona ko yita ku bandi bagabo kundusha.

Tumaze igihe dufite ibibazo. Uwo munsi yasubiyemo ibyo namubujije ndarakara ndamurasa. Ariko ntiyapfuye. Namenye ko ari mu bitaro.

Ntabwo ndi umunyamadini, kandi nta muntu nigeze ndasa mu buzima bwanjye. Imbunda nakoresheje ni iya data uhiga. Data akoresha imbunda mu guhiga no kwica inyamaswa. ”

Umuyobozi wa Amotekun muri Leta, Akogun Adetunji Adeleye, yatangaje ko mu rwego rwo guhisha ibyaha, umurambo wageretswe ku bakekwaho kuba ari abajura bitwaje intwaro, abashimusi, n’abasambanya ku gahato.

Yashimangiye ko abakekwaho icyaha bazagezwa mu rukiko nyuma y’iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa