skol
fortebet

Yareze abaganga bamubeshye ko arwaye SIDA akamara imyaka 6 anywa imiti igabanya ubukana bwayo

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Faridah Kiconco w’imyaka 37,ukomoka muri Uganda ari gusaba ubutabera nyuma yo gusuzumwa nabi n’abaganga bakamubwira ko arwaye SIDA ntayo ndetse bikamuviramo kumara imyaka 6 yose anywa imiti igabanya ubukana bwayo.
Uyu mugabo avuga ko ingingo ze zangiritse nyuma yo gufata iyi miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu gihe cy’imyaka itandatu kandi ntayo arwaye.
Uyu mugore akimara kuvumbura ko amaze imyaka itandatu afata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA atarigeze (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Faridah Kiconco w’imyaka 37,ukomoka muri Uganda ari gusaba ubutabera nyuma yo gusuzumwa nabi n’abaganga bakamubwira ko arwaye SIDA ntayo ndetse bikamuviramo kumara imyaka 6 yose anywa imiti igabanya ubukana bwayo.

Uyu mugabo avuga ko ingingo ze zangiritse nyuma yo gufata iyi miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu gihe cy’imyaka itandatu kandi ntayo arwaye.

Uyu mugore akimara kuvumbura ko amaze imyaka itandatu afata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA atarigeze ayandura ,yahise arega asaba indishyi.

Ubwo yari atwite muri 2011, Faridah Kiconco utuye muri Paruwasi ya Kiziba, mu gace ka Kagango, mu karere ka Sheema, yagiye kwipimisha inda ku kigo nderabuzima cya Kabwohe IV.

Abaganga bamugiriye inama yo kwipimisha virusi itera SIDA,bamubwira ko ibisubizo bigaragaza ko yanduye,ahita ashyirwa mu bagomba kujya bahabwa imiti igabanya ubukanwa bwa virusi itera SIDA (ART) bihoraho.

Uyu mugore yabwiye Daily Monitor yo muri Uganda ati: "Ubwo nashyirwagamu bagomba kwitabwaho, nta kibazo cy’ubuzima nagize,nemeye gufata imiti ku bw’ineza yanjye."

Ku ya 11 Nyakanga 2012,uyu mugore yibarutse umwana we wa mbere mu bitaro by’akarere ka Mbarara kandi akomeza gufata imiti kugeza yibarutse umwana we wa kabiri ku ya 12 Kanama 2017 ku kigo nderabuzima cya Kabwohe IV.Nyuma yaje kugira ingaruka mbi, ukwezi kumwe nyuma yo kubyara.

Avuga ko uruhu rwe rwahindutse umuhondo nyuma kandi ko ingingo z’ingenzi z’umubiri we zitakoraga bisanzwe.

Agarutse mu kigo nderabuzima cya Kabwohe IV,yongeye kwipimisha virusi itera sida, yoherejwe mu bitaro by’akarere ka Mbarara (MRRH), aho yasanze nta virusi itera SIDA arwaye nyuma yo kwipimisha.

Ubwo bari muri ibyo bitaro, hakozwe ibindi bizamini ndetse hoherezwa amaraso i Kampala.

Madamu Kiconco agira ati: “Nyuma y’iminsi itatu, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabwohe IV yarampamagaye amaze gusoma ibisubizo, ambwira ko ntanduye virusi itera SIDA.”

Mu mwaka wa 2018, Madamu Kiconco yatanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Mbarara arega guverinoma, asaba indishyi, ariko uru rubanza ntiruraburanishwa, nyuma y’imyaka ine.

Umwunganizi we, Bwana Amon Aruho wo muri Mubiru & Aruho Associate Advocates, avuga ko umukiriya we yagize ibibazo ku mubiri no mu marangamutima kubera iyo miti.

Ati“Iyo miti [ARV] yibasiye ingingo z’umubiri we nk’impyiko n’umwijima. Turashaka ko yishyurwa indishyi kubera ibibazo yagize bitewe niyo miti.

Ubwo uru rubanza rwatangiraga kuburanishwa, Covid-19 yaraje maze umucamanza waruburanishaga,Jane Kiggundu afata akaruhuko, bityo urubanza rutegereje umucamanza mushya. »

Umwanditsi wungirije w’urukiko rwisumbuye rwa Mbarara, Samuel Twakyire, yavuze ko kuba umucamanza adahari byatumye kuburanisha uru rubanza bitinda.

Samuel Twakyire yagize ati: "Kuva uru rubanza rwaza mu rukiko, ntabwo rwigeze ruburanishwa ndetse n’umucamanza mukuru uriho ubu yararuretse kubera ko ababurana batitabye urukiko."

Yongeyeho ati: "Urubanza rwongeye kugarurwa kandi kuva icyo gihe umucamanza yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kandi ntabwo baraduha undi mucamanza, ku buryo ntekereza ko nitumara kubona undi mucamanza, urubanza ruzasubizwa ku meza". .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa