skol
Kigali

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara imbwa ye mu ruzi rwo muri Esipanye hafi ya Benidorm.

Ikinyamakuru Mail Online kivuga ko uyu wahoze ari umusirikare wa Royal Navy, Paul Lebihan, w’imyaka 24, yapfuye ku mugoroba wo ku wa mbere taliki ya 9 Gicurasi, nyuma yo guhura n’ingorane mu ruzi rwa Bolulla rwahitanye ubuzima bw’abandi bantu batatu mu kwezi gushize.

Lebihan ukomoka ahitwa Gateshead, yakuwe mu mazi yataye umutwe hafi y’isumo ry’ahantu nyaburanga ryitwa Fuentes del Algar,mu rugendo rw’igice cy’isaha uvuye mu majyaruguru ya Benidorm.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mwongereza yapfuye agerageza gukiza imbwa ye,igikorwa umuryango we werekana ko ari umwana mwiza. Imwe mu mafoto ye kuri Facebook imwereka ari kumwe n’imbwa ye.

Amakuru aturuka mu gipolisi yemeje ko nyuma yo kurohama yatwawe n’umuhengeri.

Kajugujugu hamwe n’abashinzwe kuzimya umuriro, abapolisi n’inkeragutabara bahamagawe kugira ngo bamutabare byihutirwa.

Hakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo uyu musore atabarwe ariko byarangiye bitangajwe ko yapfiriye aho.

Amakuru avuga ko abantu bagerageje kumukiza,bamukorera ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko abanyamwuga bahagera.

Uwahamagaje ubutabazi,Kalym Bell, mubyara wa Paul, yagize ati: "Paul yari umuntu udasanzwe, witanga ufite umutima wa zahabu, buri gihe yahoraga aseka kandi ari mwiza k’umuri hafi."

Umuvandimwe we, Lisa Lebihan mu gahinda kenshi yagize ati: ’Nta magambo ashobora gusobanura uko twiyumva. Birababaje rwose. Yagiye vuba cyane ariko ntazigera yibagirana. Ruhukira mu mahoro Paul muhungu wacu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikigo abahungu bambara amajipo gikomeje guca ibintu

Ishuri ryo muri Uganda ryaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho...
30 June 2022 0

Umusaza yiguriye isanduku y’akataraboneka azashyingurwamo napfa

Umusaza w’imyaka 87 ukomoka ahitwa Busia, muri Kenya yaguze isanduku nshya...
29 June 2022 0

Ghana: Abasinzi bishakiye igisubizo nyuma yo gupfa kwa bagenzi babo...

Ishyirahamwe ry’abasinzi bo muri Ghana ryatangije porogaramu ya E-Drink...
29 June 2022 0

Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwambikira umukunzi we impeta...

Umusore washakaga gutungura umukunzi we ngo amwambike impeta amusaba ko...
28 June 2022 0

Yafashwe yiba igitoki ategekwa kugihekenya cyose ari kibisi

Umugabo wo mu gihugu cya Ghana yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatirwaga mu...
28 June 2022 0

Umuhanzikazi w’imyaka 21 yarashwe n’umugabo we w’imyaka 79 azira gusaba...

Umuririmbyikazi yarashwe n’umugabo we ugeze mu za bukuru nyuma yo kugerageza...
28 June 2022 0