skol
Kigali

Yarumye umugabo we ugutwi araguca amuhoye kumuha itike idahagije

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 March 2022

Umugore wo muri Kenya yajyanwe mu nkiko kubera kuruma ugutwi umugabo we amuziza ko yamuhaye amafaranga y’itike adahagije.

Bivugwa ko Zainab Ochero yakoze uru rugomo nyuma y’aho Joseph Karanja amuhaye amashilingi 100 nk’itike yo kumucyura mu rugo.

Ku wa kabiri, tariki ya 1 Werurwe, nibwo Ochero yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kibera,ashinjwa gukomeretsa bikabije umugabo we Karanja.

Bivugwa ko yamukomerekeje bari mu kabari aho bafataga ibinyobwa ahagana mu ma saa munani ku ya 21 Gashyantare, i Kangemi,Nairobi.

Aba bombi ntibumvikanye ubwo bageragezaga gukemura ibibazo by’imibanire yabo bijyanye no gucana inyuma.

Bivugwa ko Bwana Karanja yari yahamagaye Madamu Ochero kugira ngo amusange mu kabari i Kangemi kugira ngo baganire ku bibazo byabo araza ariko bananirwa kumvikana ahita asubira mu rugo rwe i Kawangware.

Uyu mugabo ngo yongeye kumuhamagara nyuma,umugore amusanga mu kabari bakomeza gutongana ku gucana inyuma bananywa inzoga.

Uyu mugabo ngo yamushinje kugirana ibibazo n’abandi bagabo maze havuka impaka zikomeye zabyaye intambara.

Nyuma yo gushwana, Madamu Ochero yasabye Bwana Karanja kumuha itike yo gutega bodaboda imujyana i Kawangware,undi amuha amashilingi 100.

Madamu Ochero yabwiye abapolisi ko yasabye Karanja gusaba umushoferi wa bodaboda kugira ngo amujyane ariko Karanja ngo yatangiye kumutuka.

Yabwiye kandi abapolisi ko yari yasinze rwose kandi ko yibuka gusa ko yabyutse akisanga yaraye kuri sitasiyo ya polisi ya Kangemi.

Karanja yajyanwe mu bitaro nyuma yo kurumwa ugutwi,abaganga bagerageza kukudoda ariko biranga bavuga ko bitakunda.

Ukekwaho icyaha yahakanye ibyo aregwa imbere y’umucamanza mukuru Charles Mwaniki.

Yarekuwe ku ngwate ya KSH 300.000. Urubanza ruzasomwa ku wa 16 Werurwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Banyoye amazi bahawe na Pasiteri wabo ababwira ko yejejwe abamerera nabi...

Abayoboke bamwe b’itorero ryitwa Prophetic Healing and Deliverance (PHD)...
2 July 2022 0

Yishyuwe by’impanuka umushahara ukubye inshuro 286 uwo asanzwe ahembwa ahita...

Muri Gicurasi, umugabo wo muri Chili yahembwe umushahara wikubye inshuro...
2 July 2022 0

Umugore yahemukiye bikomeye umugabo we nyuma yo kumufata asambana n’Umukobwa...

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere mu kigo cyo mu mujyi wa Yaoundé yashyizwe...
1 July 2022 0

Umunyamakuru yakoze ikirori kidasanzwe cyo gusezera ku mbwa ye...

Umunyamakuru wo kuri TV uzwi cyane muri Afurika yepfo, Moshe Ndiki,...
30 June 2022 0

Ikigo abahungu bambara amajipo gikomeje guca ibintu

Ishuri ryo muri Uganda ryaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho...
30 June 2022 0

Umusaza yiguriye isanduku y’akataraboneka azashyingurwamo napfa

Umusaza w’imyaka 87 ukomoka ahitwa Busia, muri Kenya yaguze isanduku nshya...
29 June 2022 0