skol
fortebet

Yasabye umusore bahuriye kuri Tik Tok ko bashyingiranwa none babana muri Ambulance [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Danielle Gross wabonaga ubuzima bwo gushyingiranwa bya gakondo bitamubereye, yabonye ko Gunnar Michels yashakaga kurongora umuntu utazi bahuriye kuri TikTok ahita amusaba ko bahura bakibanira
Aba bombi bahuye mu buryo butangaje,ubu bafite imyaka 25 ndetse babayeho mu buzima bwo kwidagadura kuko bazenguruka Amerika muri ambulance ivuguruye.
Uyu Gunnar watangije agashya ko gushaka umugore kuri Tik Tok,yavuze ko yabitewe nuko akunda kwishimisha.
Yatangarije ikinyamakuru The (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Danielle Gross wabonaga ubuzima bwo gushyingiranwa bya gakondo bitamubereye, yabonye ko Gunnar Michels yashakaga kurongora umuntu utazi bahuriye kuri TikTok ahita amusaba ko bahura bakibanira

Aba bombi bahuye mu buryo butangaje,ubu bafite imyaka 25 ndetse babayeho mu buzima bwo kwidagadura kuko bazenguruka Amerika muri ambulance ivuguruye.

Uyu Gunnar watangije agashya ko gushaka umugore kuri Tik Tok,yavuze ko yabitewe nuko akunda kwishimisha.

Yatangarije ikinyamakuru The Sun ati: "Amezi ashize mbere yuko nshyira hanze amashusho y’uko nshaka umugore, nakoze videwo nakuyemo tattoo y’umukobwa utunguranyetwahurira kuri app yo gukundana."

Ibi byatumye ngira icyifuzo cyo kuva mu buzima butuje ndaguka kurushaho.Mu mpera z’uko kwezi nahisemo kurongora umuntu ntazi.”

Danielle yari umwe mu bantu 1.000 batanze amashusho bashaka gutsindira umutima wa Gunnar.

Gunnar amaze gusaba Danielle ko bahura kuri FaceTime, yamenye ko ariwe watsinze.

Yagize ati: “Yari umuntu ushimishije kandi woroshye.Ikindi twari duhuriye ku bintu byinshi.’

Naho Danielle, yari azi ko inkuru y’urukundo idasanzwe izamugwa neza.

Yagize ati: "Nahoraga mvuga ko inzira yonyine nifuza kurongorwamo ari mu buryo bw’ubujiji bwa Vegas.Nari mbizi".

Muri Mutarama, Gunnar yavuye mu mujyi yavukiyemo wa Philadelphia, muri Pennsylvania, maze yerekeza i Pittsburgh, muri Pennsylvania, gusaba Danielle kumubera umugore.

Danielle yaratunguwe ndetse avuga ko kwambikwa impeta ku munsi wa mbere ahuye n’umukunzi we “birenze kandi bishimishije.”

Nyuma yo kwambikana impeta, aba bombi bakoze ibirori nimugoroba hamwe n’inshuti zabo ebyiri.

Ababyeyi ba Danielle batinze kwemera iby’urukundo rwihuse rwabo.

Danielle avuga ati:“Mama yari afite impungenge nyinshi.

Kimwe mu bibazo yambajije mbere ni aramutse ashaka gutwara amafaranga yawe yose?’

Yongeyeho ati: "Papa yaje hejuru afite imbunda ubwo navugaga ko [Gunnar] aje mu rugo rwabo ku munsi wa mbere duhuye.Ariko yayishyize kure mbere yuko Gunnar ahagera."

Umuhuro wagenze neza,kuko hashize ibyumweru bike gusa ku munsi w’abakundana, Danielle na Gunnar berekeje i Las Vegas kugira ngo bemeza umubano wabo.

Danielle na Gunnar babayeho ubuzima benshi barota.

Batuye muri ambulance ivuguruye Danielle yari afite mbere yo guhura na Gunnar ndetse ubu bazenguruka Amerika hamwe bandika ibyababayeho.

N’ubuzima Danielle yari asanzwe abaho kandi Gunnar yashimishijwe nabwo mbere yo guhura na Danielle.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa